Abanyeshuri bo mu Ishuri ryitwa ‘Ecole d’Elites-Kibuye’ riherereye mu murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi bavuga ko bashenguwe n’amateka ashaririye cyane biboneye ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro aharuhukiye imibiri 15285 y’abatutsi biciwe muri Stade Gatwaro no mu nkengero zaho, bavuga ko batiyumvisha uburyo umuntu muzima ashobora gufata mugenzi we akamwica ntacyo bapfa amuziza gusa ko ari umututsi. Basabye ababyeyi n’abarezi muri rusange ko bajya bagena gahunda z’abana zo gusura inzibutso kuko ngo bituma bacengerwa neza n’aya mateka basanzwe biga mu mashuri ariko ngo benshi bakaba babyumva nk’ibyabaye ahandi.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 08 Gicurasi 2025 mu gikorwa cyo kwibuka abanyeshuri, abarimu n’abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwakozwe n’abanyeshuri biga kuri Ecole d’Elites-Kibuye, bavuye ku ishuri ryabo basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro aho basobanuriwe amateka ashaririye. Basobanuriwe uburyo uwari Perefe, Kayishema Clément.
Umukozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro, madame Concessa Nishimwe asobanura amateka abitse muri uru rwibutso, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Kibuye yihariye kubera ahanini Perefe Kayishema Clément ndetse na Zone Turquoise aho abafaransa bari barashyizeho imbibi, bituma Abatutsi bari bahungiye muri ibi bice bicwa nabi cyane kandi ku muvuduko uri hejuru kuko muri aka gace ari ho hishwe Abatutsi benshi icyarimwe aho nko kuva tariki 14 Mata 1994 kugera tariki 18 Mata 1994 hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 150.
Chairman wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Bwishyura, Emmanuel Urimubenshi yasabye abanyeshuri gukomeza kwishimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na FPR Inkotanyi kuko ngo iyo badatabara ngo bahagarike Jenoside Igihugu cyari kuzima, amashuri meza nka Ecole d’Elites-Kibuye agaragara uyu munsi ntabe ariho. Yasabye aba banyeshuri kwigira ku mateka kugirango barusheho gutegura imbere heza.
Yagize ati: “Uyu munsi turibuka abanyeshuri n’abarezi bishwe n’ubutegetsi bubi bazira kuba Abatutsi, amateka yacu n’ubwo ashaririye ariko ni ayacu ni yo mpamvu twibuka ndetse bikagera no mu bana bato nkamwe mu rwego rwo kubafasha kumenya ahahise kuko utazi iyo ava atamenya iyo ajya. Kumenya aya mateka kuva mu Rwanda rwo hambere, ku mwaduko w’abazungu ndetse no mu gihe cya Repubulika bidufasha kumenya uko Jenoside yateguwe ndetse n’uko ingengabitekerezo yayo yavutse n’uko yakuze.”
Ecole d’Elites-Kibuye ni ishuri riherereye hafi ya Paruwasi Gatolika ya Kibuye hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi kuko nko ku itariki 17 Mata 1994, aha ku Kiliziya ndetse no kuri Home Saint Jean hiciwe Abatutsi basaga 11600 biganjemo abari bahungiye mu Kiliziya bahizeye amakiriro kuko bari bazi ko abantu bakirira mu nzu y’Imana gusa aho kuhakirira bakaba barahatikiriye.
Icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye gifite amateka yihariye kuko nko muri Stade Gatwaro honyine hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 15 bari bakuwe mu bice bitandukanye birimo Rubengera, bakaba baraje muri Stade nyuma yo kubeshywa na Perefe Kayishema Clément wababwiyeko bava aho bari bihishe maze bakajya kuri Stade ngo baharindirwe. Izi zari impuhwe nk’iza bihehe kuko hari hateguwe interahamwe n’abajandarume maze tariki 18 Mata 1994 babiraramo ku buryo no kurokoka byari bigoranye bitewe n’uko ku misozi ihakikije nka Nyegabo na Kibuye hari interahamwe n’abajandarume batangiraga ushatse gutoroka.












