Ihuriro rishya “Mouvement Sauvons la RDC” ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa ryavukiye i Nairobi muri Kenya ryatangaje ko rigiye gukora “igikorwa gikomeye cya dipolomasi” muri Afurika no ku Isi kugira ngo risobanure kandi rikemure ibibazo by’urusobe rivuga ko RD Congo irimo kandi rikureho “ubutegetsi bw’igitugu” buriho.
Iryo huriro ryavutse mu nama y’iminsi ibiri yatumijwe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryabonetsemo abanyapolitike banenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo barimo nka Matata Ponyo Mapon wahoze ari Minisitiri w’intebe wari waraburiwe irengero kuva yakatirwa n’inkiko.
Habonetse kandi abandi nka Moïse Nyarugabo, Frank Diongo, Seth Kikuni wamaze igihe afunze umwaka ushize, Raymond Tshibanda cyangwa na madamu Tshipasa Filia Palia, umukuru w’ishyaka COFEDEC n’abandi.
Julien Paluku, Minisitiri w’ubucuruzi wa RDC, yatangarije televiziyo y’Igihugu, RTNC, ko inama y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi i Nairobi yari igamije kurangaza rubanda ngo ntibite ku nama y’ingenzi cyane irimo kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ishoramari hagati ya US na DR Congo, asaba Abanyecongo kudaha agaciro ibyatangajwe n’aba banyepolitike bakuriwe na Kabila.
Mu itangazo rishinga iri huriro ryasomwe na madamu Tshipasa Palia, yavuze ko iri huriro rigamije kuvana Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kaga k’igitugu cy’ubutegetsi bubi buriho.
Kabila ashinze iri huriro nyuma y’uko muri uyu mwaka yagiye mu gice cya DR Congo kigenzurwa na M23 agakorayo ibiganiro yise ngishwanama avuga ko bigamije gushakira amahoro Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nyuma urukiko rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha by’intambara no gukorana n’umutwe urwanya ubutegetsi wa AFC/M23 rumukatira urwo gupfa, icyemezo abagize iri huriro yashinze bavuze ko ari impfabusa kuko ngo kinyuranyije n’amategeko.
Abagize iri huriro bavuze ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo yugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo ibya; politike, ubukungu, imibereho mibi y’abaturage, ubukene bwa serivisi z’ibanze, gufunga no gucira imanza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kunyereza imari n’umutungo kamere w’Igihugu, umutekano mucye mu burasirazuba, ubugizi bwa nabi bukabije n’ibindi, bakavuga ko biterwa n’ubutegetsi budashoboye bwa Félix Tshisekedi.
Bavuga ko igisubizo cy’ikibazo cya politike ari ibiganiro bidaheza, bivugisha ukuri, kandi bidafite ingingo ibujijwe kuganiraho.
Mu itangazo ry’iri huriro bavuze ko rigiye gukora igikorwa gikomeye cya dipolomasi cyo gusobanurira Ibihugu bya Afurika n’Isi ibibazo DR Congo irimo gucamo, intandaro yabyo n’inzira babona zo kubikemura.
Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi batavuze ingabo z’ibyo bihugu basabye ko ingabo zose zo mu mahanga n’abacanshuro bava ku butaka bwa RD Congo.
Abagize iri huriro batangaje ko bemera ingingo 12 zo kurokora Igihugu zatangajwe na Joseph Kabila mu kwezi kwa Gatanu (Gicurasi) uyu mwaka. Basabye Abanyecongo mu ngeri zitandukanye kurwanya igitugu.
Julien Paluku yanenze iri huriro ryashinzwe, anenga na Kabila ubwe by’umwihariko. Avuga ko bitangaje uburyo mu itangazo ryabo, we yise igihanaguzo, bamaganye ubwicanyi bubera mu ntara ya Ituri n’iya Kivu ya Ruguru ahagenzurwa n’ingabo za Leta, ntibamagane ubwicanyi bubera i Goma na Kivu y’Epfo ahagenzurwa na M23.
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Paluku yasabye Abanyecongo kwirinda guha agaciro iri huriro ryashinzwe na Kabila n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.
