Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida w’iki gihugu mu myaka 18 agasimburwa na Félix Tshisekedi Tshilombo uri ku butegetsi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025 i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo, ni bwo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye igihano cy’urupfu bwana Joseph Kabila Kabange.
Umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma haba kumudohorera igihano, anasaba ko yashakishwa hasi hejuru agahita atabwa muri yombi vuba na bwangu kuko ngo ari umunyarwanda kandi ko n’igihe cyose yayoboye DR Congo yari intasi y’u Rwanda.
Joseph Kabila Kabange ashinjwa ibyaha by’intambara, gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, ubugambanyi ndetse no kugira uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa AFC/M23/MRDP ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo nk’uko tubikesha MCN.
Uretse kumusabira igihano cy’urupfu, ngo agomba no kwamburwa ubwenegihugu, gusa ubushinjacyaha bwa gisirikare bukaba bwavuze ko ibyo byo bizafatwaho icyemezo na guverinoma ya Kinshasa ubwayo.
Urubanza rwa Joseph Kabila Kabange ruri kuba adahari kuko yahisemo kwibera mu bice bigenzurwa na AFC/M23, aho yageze mu kwezi kwa Kane (Mata) uyu mwaka wa 2025, nyuma y’aho aviriye mu buhungiro.
