Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Umutekano

Joe Biden yategetse iraswa ry’ikindi kintu kitazwi cyagaragaye mu kirere cyabo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yategetse indege y’intambara kurasa ikigendajuru cyo hejuru cyane kitazwi neza icyo ari cyo, kuko cyari giteje akaga indege za gisivile.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, John Kirby, yavuze ko icyo kintu kitarimo umuntu cyari gifite ubunini bw’imodoka ntoya.

John Kirby yavuze ko intego n’inkomoko y’icyo kintu bitazwi.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe indege ya gisirikare ya Amerika ihanuye igipurizo cy’Ubushinwa cyari hejuru y’inyanja ku ruhande rwa Amerika.

Avugira muri White House, Kirby yavuze ko ibisigazwa bya kiriya kintu cyarashwe ejo kuwa gatanu ari bito, cyane kurusha iby’igipurizo cyarashwe kuwa gatandatu w’Icyumweru gishize hafi ya Leta ya South Carolina.

Yavuze ko icyo kintu cyagurukiraga ku butumburuke bwa Kilometero 12 hejuru y’ikirere cyo ku mwaro wa Leta ya Alaska.

Cyari cyamaze kandi guca hejuru ya Alaska ku muvuduko wa 64km/h kandi ngo cyariho cyerekeza ku mpera y’Isi ya ruguru ubwo cyaraswaga.

Indege z’ubucuruzi za gisirivile zishobora kugendera ku butumburuke bwa 13km.

Indege za kajugujugu zoherejwe gukusanya ibisigazwa bya kiriya kintu cyarashwe.

Kirby yagize ati: “Ntituzi nyiracyo, niba ari icya Leta cyangwa icy’ikigo kigenga cyangwa ari icy’umuntu ku giti cye.”

Iki kingendajuru cyabonetse bwa mbere kuwa kane nijoro, nubwo abategetsi batatangaje amasaha neza.

Kirby yavuze ko indege z’intambara zacyegereye zikitegereza, zikemeza ko nta muntu ukirimo, kandi ayo makuru Perezida Biden yari ayafite afata umwanzuro.

Kirby avuga ko Amerika igiye kurushaho kugenzura ikirere cyayo mu kurinda umutekano wayo kurushaho.

ABC News ivuga ko iki kintu cyasaga n’ikidakoresha ingufu mu kwigira imbere.

Iki kinyamakuru gisubiramo umwe mu bategetsi ba Amerika kitatangaje amazina avuga ko cyagendaga nk’igitwawe n’umuyaga, kandi cyari gifite ishusho y’umwiburungushure n’ibara ry’ikijuju (grey)”.

Brigadier General Pat Ryder ushinzwe amakuru muri minisiteri y’ingabo ya Amerika, yavuze ko iki kintu cyari gitandukanye mu bunini n’imiterere n’igipurizo cy’Ubushinwa.

Yemeje ko indege ya F-22 yarashe iki kintu ikoresheje misile saa 13:45 ku isaha yaho kuwa gatanu (Saa 20:45 ku isaha yo mu Rwanda.

Gen Ryder avuga ko ibisigazwa byacyo byamaze kwegeranywa kugira ngo bijyanwe gusuzumwa muri za laboratoire zabugenewe.

Abategetsi bavuga ko bataremeza niba iki kigendajuru cyari mu bikorwa by’ubutasi.

Ahantu cyarasiwe ni muri kilometero 210 uvuye ku mupaka wa Canada, aho minisitri w’intebe wayo Justin Trudeau yatangaje kuri Twitter ko yamenyeshejwe iby’icyo kintu cyavogereye ikirere cya Amerika kandi ko ashyigikiye icyemezo cyo gufata ingamba.

Kuwa gatandatu w’Icyumweru gishize ubwo Amerika yari imaze kurasa igipurizo cy’Ubushinwa, minisitiri w’ingabo wa Amerika Lloyd Austin yahamagaye mugenzi we w’Ubushinwa ku murongo ubahuza mu gihe cy’ikibazo.

BBC yatangaje ko ariko minisitiri w’ingabo w’Ubushinwa, Wei Fenghe yanze kuvugana na mugenzi we, nk’uko Pentagon ibivuga.

Indege y’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa F-22 ni yo yarashe iki kintu kitazwi.

Related posts

Mukeshabatware Dismas uzwi nka ‘Mbirikanyi” yitabye Imana

N. FLAVIEN

DR Congo yiyemeje gufungira u Rwanda amazi n’umuriro.

N. FLAVIEN

Manzi Thierry yaraye afashije Al Ahli Tripoli gutwara igikombe cya Shampiona.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777