Irindi tsinda ry’Ingabo za Kenya zo mu mutwe wihariye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, ryageze i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ku ikubitiro M23 yabaye umuzigo n’ikigeragezo kuri Leta.
Kenya yohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gufasha Leta ya Kinshasa guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu gihe nyamara inama y’abakuru b’Ibihugu iherutse guteranira i Luanda yemeje ko iyi mitwe imanika amaboko.
Radio Okapi iterwa inkunga n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, yatangaje ko izo ngabo zageze i Goma kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022 zitwaje n’ibikoresho nkenerwa kandi bigezweho bya gisirikare.
Izi ngabo za Kenya zitatangajwe umubare, zije nyuma y’aho bagenzi babo bahageze mu byiciro bibiri byabanje ariko umuyobozi w’aba babanje akaba yrigeze gutangariza itangazamakuru ko ikibazanye Atari ukurwana, ko ahubwo bo bazarinda ikibuga cy’indege cya Goma ndetse bakanahagarara hagati ya M23 na FARDC.
Aba bakomando ba Kenya bahageze mu gihe hashize iminsi hafashwe imyanzuro isaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano no kuva mu duce twose yari imaze gufata, igasubira ku gicumbi cyayo [Tscanzu na Runyoni] mu mizi y’ikirunga cya Sabyinyo gihuriweho n’u Rwanda, DRC na Uganda.
N’ubwo M23 yasohoye itangazo ivuga ko yemeye guhagarika imirwano, yavuze ko bizashoboka ari uko Leta nayo iretse kuyigabaho ibitero, ibintu bigaragaza ko ititeguye kuba yamanika amaboko, bikanashimangirwa n’imirwano ikomeje kuba mu bice bitandukanye hafi ya Kitchanga werekeza muri Masisi, M23 ikaba isaba ibiganiro n’umuhuza mu kibazo cyayo na DR Congo.
Kenya iri mu Bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye, ikanagira Ingabo zihariye (Special Forces) nazo ziza mu za mbere kuri uyu mugabane wa Afurika bitewe n’imyitozo ihambaye bahabwa n’abanyamerika ndetse n’abongereza, hakiyongeraho n’ibikoresho biremereye kandi bigezweho bakoresha. Benshi bakaba bibaza niba imbaraga M23 yakomeje kugaragaza kuri FARDC izanazigaragaza kuri aba bakomando ba KDF.

