Igisirikare cya Israel, IDF cyahamagaje inkeragutabara ibihumbi 60 mu rwego rwo kwitegura umugambi wo kugenzura Umujyi wa Gaza, umugambi wamaganwe n’umuryango mpuzamahanga.
Izi nkeragutabara zizajya mu kazi muri Nzeri 2025, nyuma y’uko Akanama k’Umutekano kayoboye Igihugu, kazaba kamaze kwemeza uyu mugambi mu buryo ntakuka, ibyitezwe mu cyumweru gitaha.
Izi nkeragutabara ku bufatanye n’Ingabo za Israel, zizafata agace gaherereyemo Umujyi wa Gaza ndetse zitangire kukagenzura kugeza igihe kitazwi. Ibikorwa byose bizajya bigenzurwa n’izi ngabo muri ako gace.
Umugambi wo gufata no kugenzura Umujyi wa Gaza wafashwe nyuma y’uko ibiganiro byahuzaga Hamas na Israel bitagenze neza mu kwezi gushize. Abahuza bari basabye ko habaho agahenge k’iminsi 60 ndetse Hamas igatanga nibura imfungwa 25 muri 50 bikekwa ko zikiri i Gaza. Uyu mugambi Hamas yarawemeye gusa Israel iryumaho.
Nyuma y’uko ibiganiro hagati y’impande zombi bidatanze umusaruro, bamwe mu bayobozi ba Israel bahise batangaza ko iki gihugu kitakwihanganira gukomeza ibiganiro bidatanga umusaruro, iboneraho no kuvuga ko ibyo kwakira imfungwa nke bidashoboka, ahubwo ko zigomba kurekurirwa rimwe.
Uretse inkeragutabara ibihumbi 60 zahamagawe, izindi ibihumbi 20 zahamagawe mbere na zo zamaze kumenyeshwa ko igihe zizamara mu kazi cyiyongereye.
Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, aherutse gutangaza ko muri rusange, intego ya Israel ari ukubohora imfungwa zose zashimuswe na Hamas ndetse no gutsinda burundu uyu mutwe.
Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihugu, Israel Katz, yavuze ko umunsi ibi bitero bizaba byageze ku ntego yabyo, Gaza izaba ari ahantu hatandukanye n’uko higeze kumera.
Ati: “Umunsi iki gitero kizaba cyarangiye, Gaza izahinduka kandi ntabwo izaba imeze nk’uko yari imeze mu bihe byashize.” (Igihe)
