Amizero
Uncategorized

Israel: Ukuriye ubutasi bwa gisirikare yeguye ku mirimo ye.

Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa Israel yeguye ku mirimo ye, avuga ko ari we ukwiye kubazwa ibyo iki gihugu cyananiwe mbere y’igitero cya Hamas muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira umwaka ushize wa 2023.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko Jenerali Majoro Aharon Haliva, w’imyaka 56, azava kuri uwo mwanya akajya mu kiruhuko cy’izabukuru igihe umusimbura we azaba amaze gutoranywa.

Mu ibaruwa yanditse, yemeye ko ubuyobozi bwe bw’ubutasi butakoze neza umurimo bwashinzwe.

Uyu ni we mutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru weguye kubera icyo gitero, cyabaye icya mbere cyiciwemo abantu benshi cyane mu mateka ya Israel.

Abategetsi ba gisirikare n’ubutasi ba Israel ntibamenye cyangwa birengagije kuburirwa kwabayeho, mbere yuko abagabo bitwaje imbunda babarirwa mu magana bo mu mutwe wa Hamas bamenera mu ruzitiro rw’umupaka na Gaza kuri uwo munsi, bagatera imidugudu yo muri Israel iwegereye, ibigo bya gisirikare biwegereye hamwe n’iserukiramuco ry’umuziki ryaberaga hafi aho.

Abanya-Israel hamwe n’abanyamahanga hafi 1,200 bose hamwe (biganjemo abasivile ) barishwe, naho abandi 253 barashimutwa bajyanwa muri Gaza, nkuko imibare ya Israel ibigaragaza.

Inkuru ya BBC ivuga ko Israel yasubije itangiza intambara ya mbere ikaze ikoreye muri Gaza kugeza ubu, igamije gusenya Hamas no kurekura abashimuswe.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanye-Palestine barenga 34,000 biganjemo abana n’abagore bamaze kwicirwa muri iyo ntambara kugeza ubu.

Related posts

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Macron baganiriye ku bibazo by’umutekano muke uri muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Umuhinzi yatumye Ububirigi bwigarurira ubutaka bw’Ubufaransa

N. FLAVIEN

Musanze: Ingaruka z’imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo ziri kugaragara.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777