Mu ntangiriro z’iki cyumweru tugana ku musozo, nibwo umugore wa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo witwa Denise Nyakeru yakoranije abakirisitu basengana i Kinshasa maze bafata akanya basengera Igihugu cyabo ku ntambara ibera mu Burasirazuba, maze muri aya masengesho, uyu munyacyubahirokazi yumvikana abwira Imana ko nubwo ubutaka bwabo bwamaze gutwarwa ariko ngo abana babo n’abuzukuru bazabuvuganira.
Muri iri sengesho rya Denise Nyakeru humvikanyemo amagambo agira ati: “Nubwo kuri ubu hari abagiriwe amahirwe bakatwambura igice kinini cy’ubutaka mu Burasirazuba bw’Igihugu cyacu, bakwiye kumenya ko [ababutwaye] abana bacu n’abuzukuru bacu bazavuganira buriya butaka bw’Igihugu cyacu kandi tukaba twizeye ko Imana ishobora byose izabana nabo muri ibyo bihe bitoroshye”.
Aya magambo ya Denise Nyakeru yatumye abarimo n’abahoze mu buyobozi bukuru bw’Igihugu bagira icyo babivugaho, bamwe muri bo bemeza ko iri sengesho rya Nyakeru riri mu bigaragaza ko ubutegetsi bw’umugabo we [ Tshisekedi Tshilombo ] bushobora kuba buri inyuma y’umugambi wo gucamo DR Congo ibice, Uburasirazuba bukaba Leta ukwayo, ikizwi nka Balkanization.
Gen John Numbi wigeze kuba umugaba mukuru w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ku isengesho rya Denise Nyakeru, atabiciye ku ruhande yavuze ko ibyavuzwe bihishura neza ko ubutaka bwo mu Burasirazuba bwa DRC bwagurishijwe n’umugabo wa Denise Nyakeru, ari we Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi muri manda ye ya kabiri aherutse kurahirira nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe.
Uyu John Numbi uri hanze y’Igihugu yagize ati: “Igice cy’Uburasirazuba bw’Igihugu cyacu cyamaze kugurishwa. Ngirango umudamu wa Perezida Fatshi (Felix Tshisekedi Tshilombo) yahishuye umugambi uriho wa Balkanization anahishura ko hari ugutsindwa gukomeye kw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC”.
Ibi kandi byashimangiwe n’uwitwa Saidi Mzee Roger, we wagize ati: “Politike zanyu [Perezida Tshisekedi n’abo bafatanyije kuyobora Igihugu] zaramenyekanye, muri ‘abashenzi’ kandi amaherezo yanyu azaba mabi cyane! mwagurishije Igihugu cyanyu mwarangiza mukirirwa muvuza induru mumarisha abana bacyo ngo bararwana kandi muzi neza ibyo murimo”.
Naho uwitwa Isaya Washomba, uherereye muri Teritware ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yashinje Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo n’umugore we ko bemeye gutsindwa urugamba bahanganyemo n’abo bita abanyarwanda nyamara ngo birengagije ukuri kuko ngo bazi neza ko abo bahanganye ari abana b’Igihugu bavukijwe uburenganzira bagafata intwaro babuharanira.
Yagize ati: “Kubera iki uvuga ibyo? Bivuze ko wowe n’umugabo wawe mwemereye abo mwita abanyarwanda gufata icyo gice batwambuye kugirango abana banyu n’abuzukuru bazarwane nabo! Turabazi mwemeye ubutsindwe kuko hari ibyo mwaba mwaremeranyije nabo. Ibi kandi mwabikoze muri ku butaka bwa Congo ndetse muganira n’abakongomani bene wanyu n’ubwo mujijisha mukabita abanyamahanga”.
Denise Nyakeru ni umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, akaba asanzwe afite ishyirahamwe rizwi ku izina rya “Nyakeru Foundation” rifasha abatishoboye, aho yagiye afasha n’abatishoboye bo mu nsengero zitandukanye. Iri shyirahamwe kandi “Nyakeru Foundation”, ryagize uruhare mu gufasha abakuwe mu byabo kubera ibiza n’imyuzure bo muri Teritware ya Kalehe nk’uko tubikesha MCNews.