Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Umutekano

Intwaro zigezweho za FARDC zishobora kwifashishwa mu ijoro zaciye igikuba muri Sake na Mubambiro.

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukora ibishoboka byose ngo irandure Umutwe wa M23 ishinja gufashwa n’u Rwanda, imyiteguro y’urugamba rwiswe “urwo gupfa no gukira” irarimbanyije, FARDC ikaba iri gutozwa gukoresha imbunda zigezweho zishobora no gukora mu ijoro.

Mu ruzinduko rw’akazi Umugaba Mukuru w’Ingabo za DR Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe yari amazemo iminsi i Goma aho yari kumwe na Jean Pierre Bemba, Vice Premier Ministre akaba na Minisitiri w’ingabo, basuye ibice bitandukanye birimo Kibumba na Masisi, bateguza Ingabo ko isaha ku isaha bagomba kwatsa umuriro bakirukana umwanzi wabateye ku butaka bwabo.

Aho bagiye hose muri uru ruzinduko, bagaragaye bari kumwe n’abasirikare benshi biganjemo abafite uruhu rwera (abakunze kwitwa abazungu), amakuru akaba yaremeje ko ari abacanshuro bo muri Wagner yo mu Burusiya ndetse n’abandi baturutse muri Romania n’ahandi biteguye gutoza ndetse no kurwana ku ruhande rwa FARDC.

Bitewe n’intwaro zigezweho zirimo indege kabuhariwe zitagira abapilote (drones), Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara, imodoka z’intambara zigezweho, imbunda zishobora gukora nijoro FARDC imaze iminsi igura, mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023, habaye imyitozo yo kurwana nijoro hakoreshejwe izo ntwaro zigezweho, imyitozo iri gutangwa n’abacanshuro b’abazungu.

Abatuye muri Santeri ya Sake no mu misozi ihakikije ndetse na Mubambiro bakaba batashywe n’ubwoba bibaza uko bigenze, bamwe batangira guhunga batekereza ko ari M23 yabagezemo abandi ariko bakibaza uko yahagera kandi imisozi yose irinzwe n’ingabo za Leta, FARDC. Amakuru yaje kumenyekana nyuma ko ari amasomo akarishye yo kurwanisha imbunda zigezweho yarimo ahabwa ingabo zabo ku buryo ngo zishobora no kurwanya umwanzi mu masaha akuze y’ijoro.

Iyi myitozo idasanzwe yo gukoresha intwaro zigezweho mu bihe by’ijoro ndetse no ku manywa ikomeje gutangwa n’abacanshuro b’abazungu, ikaba ije nyuma y’amagambo akarishye yavuzwe n’Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe wahamagariye abasirikare be bose kurangwa na discipline kandi bakumva ko bagomba kurengera Igihugu bakareka “imyitwarire ya kibandi”.

Hari hashize hafi amezi ane mu Burasirazuba bwa DR Congo hari agahenge, Ibihugu bitandukanye ndetse n’Imiryango mpuzamahanga bikaba byari bihugiye ku gushaka uko intambara yahagarara binyuze mu biganiro. N’ubwo M23 isaba gushyikirana na Leta ya DR Congo, bo ntibabikozwa bakavuga ko M23 igomba gushyira intwaro hasi, abanyecongo bayirimo bagasubizwa mu buzima busanzwe, abanyamahanga bagasubizwa mu Bihugu baturutsemo, ibyo DR Congo ikunze kuvuga ko ari u Rwanda na Uganda.

Abacanshuro b’abazungu nibo bari gutoza FARDC gukoresha imbunda zigezweho zimaze iminsi zigurwa na DR Congo/Photo Internet.
Jean Pierre Bemba na Lt Gen Christian Tshiwewe basura Kibumba na Masisi bari kumwe n’abasirikare kabuhariwe n’abacanshuro/Photo Internet.

Abakomando ba FARDC bamaze iminsi bitegura urugamba rwo kurandura M23/Photo Internet.

Related posts

Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zidasanzwe wahawe umuyobozi mushya.

N. FLAVIEN

Abatuye Cabo Delgado barashima cyane Ingabo z’u Rwanda na Polisi kuko ngo babagaruriye ubuzima [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Shema yiyemeje gushyira agera ku bihumbi 200 by’amadorali muri FERWAFA

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777