Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari umusirikare wa RDF waba warafashwe na FARDC ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya makuru yatangiye gukwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abaturage bo muri DR Congo n’Abanyarwanda bahunze Igihugu bakayiboka inzira yo kukivuga nabi, bagamije gusa kurusiga icyasha mu mahanga nyuma y’uko Igisirikare cya DR Congo cyeretse uwo musirikare itangazamakuru kivuga ko ari umunyarwanda cyafashe.
Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare muri FARDC bizwi nka Sokola 1 Grand Nord-Kivu yabwiye abanyamakuru ko uwo musirikare yabarizwaga mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda kandi ko yafatiwe mu ntambara yabereye hagati ya Mambasa na Ndoluma.
Uwo musirikare bivugwa ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, bikavugwa ko yafashwe ku wa 21 Ukuboza uyu mwaka wa 2024 ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko tubikesha Igihe.
Binyuze mu mashusho yakwirakwijwe n’Igisirikare cya RDC, uwo musirikare yavuze ko yavukiye mu Rwanda mu karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba.
Nyuma ngo yinjiriye mu gisirikare cy’u Rwanda i Gabiro, ariko ngo aza koherezwa muri DR Congo kandi ko agiye kumarayo umwaka n’amezi make.
Muri ayo mashusho uwo musirikare avuga ko muri DRC hoherejwe diviziyo enye z’igisirikare cy’u Rwanda.
Binyujijwe ku rubuga rwa X rw’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF yifashishije ubutumwa bwatanzwe n’umunyamakuru Justin Kabumba wo muri DRC ukunze gukora inkuru zo ku ruhande rwa Leta yabo, ivuga ko ibivugwa ari ibihuha. “Aya ni amakuru y’ibihuha”.
Kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano mu burasirazuba bwa DR Congo, ubutegetsi bw’icyo gihugu bwakunze kubishinja u Rwanda. Ni ibirego u Rwanda narwo rutahwemye kugaragaza ko bidafite ishingiro.
U Rwanda rwakunze kugaragaza ko kuvuga ko ari rwo rufasha umutwe wa M23 ari urwitwazo rw’ubuyobozi bwa DR Congo bwananiwe gukemura ikibazo cy’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo bambuwe.
U Rwanda kandi rwakomeje gushinja FARDC guha icyicaro no gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.