AFC/M23 barashinja Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukorana n’abasirikare b’u Burundi bakaba bari kubohereza mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo gushaka kwigarurira umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara.
Aya makuru yashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko Leta ya Kinshasa ikomeje gahunda y’intambara mu gihe bo bashaka ko ibisubizo biboneka binyuze mu nzira ya politiki.
Lawrence Kanyuka ashinja Leta ya Kinshasa gushaka kuburizamo ibiganiro birimo kuba hagati ya AFC/M23 na Leta i Doha muri Qatar, agashija Leta kurunda abasirikare bayo benshi hamwe n’ab’u Burundi mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi ngo Leta ibikora kandi yifashishije abacanshuro bo ku migabane itandukanye, ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse ikifashisha n’abarwanyi ba FDLR igamije gutegura ibitero, mu bice bya Shabunda, Bunyakiri, Mwenga, Pinga, Lubero no muri Walikale.
Yagize ati: “Ingabo nyinshi zirava i Kalemi zijyanwa i Uvira, izindi ziva i Bujumbura zijya i Shabunda, ndetse hari n’izindi nyinshi ziva i Kisangani zose ngo zishaka kutugabaho ibitero no kwica abaturage b’inzirakarengane.”
Yavuze kandi ko hashize icyumweru ingabo za Leta ya DR Congo n’abambari bazo barimo abarundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro bagaba ibitero ahantu henshi hari ibirindiro bya AFC/M23, avuga ko u Burundi bwohereje ingabo zabwo zigera kuri 520 zifite ibikoresho birimo ibiremerwye zigana i Shabunda, ngo zikaba zishaka kujya i Bukavu zivuye ahitwa Zimbira mu rwego rwo guha imbaraga ingabo ziri mu Kibaya cya Rusizi.
Yagize ati: “Ihuriro ry’ingabo zacu ryongeye kwemeza ko ryiyemeje kurinda abaturage b’abasivili bakomeje kwicwa n’ubutegetsi bw’abicanyi bwa Kinshasa, no gukuraho inzitizi yose ku mutekano ndetse tugakurikira umwanzi kugeza aho yaturutse tugacecekesha izo mbunda.”
MCN yatangaje ko ku rundi ruhande, imirwano irimo kubera mu Rurambo, ngo ihuriro ry’ingabo za Leta ya DR Congo zagabye ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge iherereye muri localite ya Kahololo. Ngo n’ubwo ibi bitero byazindutse, abarwanyi ba Twirwaneho bakomeje kurwana ku baturage, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ibi bitero ndetse no kurundanya ingabo biri gukorwa na Leta mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje ibiganiro hagati ya DR Congo na AFC/M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku mutekano w’u burasizuba bwa DR Congo, no mu gihugu cyose muri rusange ndetse n’akarere.