Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ingabo za Uganda zinjiye mu gace gatuwe n’abahema muri DR Congo.

Igisirikare cya Uganda, UPDF cyageze mu mujyi wa Bule uherereye mu gace ka Fakati ho mu ntara ya Ituri, ahatuye abo mu bwoko bw’Abahema bakunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro yo muri ako gace.

Umugaba w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni, General Muhoozi Kayinerugaba yanditse ku rukuta rwe rwa X kuri iki Cyumweru tariki 30 Werurwe 2025 ko “Ingabo z’Imana, UPDF, zageze ahitwa Bule umujyi uri ahantu hagoye cyane mu gace ka Fataki”.

Bakigera muri aka gace, aba basirikare ba Uganda bakiriwe nk’abami kuko abaturage baho baje kubasanganira mu mihanga ari benshi, mu majwi yabo bati “Karibu UPDF turabishimiye cyane aha ni iwanyu”, ibigaragaza ko bari barabuze umutabazi kuko ari kenshi bagiye bicwa ariko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntibugire icyo bukora ngo bubarinde.

Ibi bibaye mu minsi micye, General Muhoozi Kayinerugaba atangaje ko agiye gutabara bene wabo bakomeje kwicwa muri Ituri abantu bakabifata nk’urwenya cyangwa se bimwe bye akunze kwandika ku rukuta rwa X, nyamara abamenyereye imikorere ye bo bakaba bavuga ko burya atajya akina kuko aba afite ubutumwa ashaka gutanga n’ubwo abikora asa nk’utebya.

Aba basirikare kandi binjiye muri aka gace mu gihe uyu musirikare utinyitse muri Uganda aherutse kwandika kuri X ko azata muri yombi Guverineri wa gisirikare w’iyi ntara ya Ituri, Lt Général Johnny Luboya Nkashama kuko ngo yitambika ndetse akabangamira ibikorwa bya UPDF muri DR Congo, ibyateje umwuka mubi mu nzego za gisirikare za Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuko bemeza ko ibi ari agasuzuguro.

Mu gusubiza kuri aya magambo, Lt Gén Johnny Luboya Nkashama yavuze ko adatewe ubwoba n’iterabwoba rya Muhoozi kandi ko we atarwanira kuri X ahubwo ko Muhoozi niba ari umugabo yamusanga aho akorera akamwereka ko yiteguye kandi ko bizaba bibi cyane.

Ibi kandi byanashimangiwe n’umugaba w’ingabo za DR Congo wungirije ushinzwe ibikorwa, Lt Gen Jacques Ychaligonza Nduru mu ruzinduko aherutsemo muri iyi ntara agahura n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Kayanja Muhanga baganira kuri Operation Shuja ihuje ingabo za Uganda, UPDF n’iza DR Congo, FARDC mu bikorwa byo guhiga inyeshyamba za ADF nazo zidasiba kwica abaturage.

Lt Gén Jacques Ychaligonza Nduru yavuze ko ibyatangajwe na Muhoozi kuri X bigaragara nk’ubushotoranyi gusa ngo inzego bireba ziri kubikurikirana mu nzira zabyo ku buryo ngo nibikomeza DR Congo izafata umwanzuro ushobora no kugeza ku kwirukana UPDF ku butaka bwa DR Congo.

Uretse kwinjira muri aka gace gatuwe n’abahima, Gen Muhoozi Kayinerugaba yanasabye abarwanyi ba AFC/M23 ko bagomba gufata umujyi wa Kisangani vuba na bwangu batabikora UPDF ikabyikorera ngo mu gihe kitarenze icyumweru uhereye igihe yabitangarije kuri X mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza.

Umugaba w’Ingabo za Uganda akunze gukoresha aamgambo afatwa na benshi nk’ubushotoranyi.
Ingabo za Uganda zinjiye mu gace gatuyemo Abahema.
Lt Gen Luboya (hagati), Ychaligonza (ibumoso) na Muhanga (iburyo) baganira ku musaruro w’ibikorwa bihuriweho n’ingabo za Uganda n’iza DR Congo.
Ikarita ya DR Congo igaragaza Intara ya Ituri.

Related posts

Perezida Kagame na Madamu bishimanye na Gen Muhoozi ku isabukuru ye (Amafoto)

N. FLAVIEN

Ntibisanzwe: Ubushinwa bwakoze ukwezi kuzamurikira Isi ku rugero rukubye inshuro 8 ukwaremwe n’Imana.

N. FLAVIEN

Papa Benedicto XVI wari urembeye mu bitaro yitabye Imana ku myaka 95.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777