Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa TIR yitabye Imana

Uwari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Immaculée yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025 azize uburway ku myaka 64 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwa Ingabire Immaculée yemejwe n’abantu ba hafi b’umuryango we ndetse n’abo bakoranaga muri Transparency International Rwanda.

Amabyiruka ya Ingabire Immaculée:

Mu biganiro bitandukanye yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, Ingabire Immaculée yavuze ko yashegeshwe kandi ko yakuranye igikomere cy’ubuzima bw’ubuhunzi yanyuzemo ari nabyo byamuremyemo umutima wo kwanga urunuka akarengane na ruswa.

Agitangira guca akenge, Ingabire nibwo yamenye ko Igihugu we n’umuryango we babagamo cy’u Burundi atari icyabo ndetse kuva ubwo atangira guhirimbanira kuzataha mu gihugu cye akanacyitangira mu mbaraga n’ubumenyi bwe bwose.

N’ubwo yakuriye i Burundi aho umuryango we wari warahungiye, yahoranaga indoto zo kuzatura mu Rwanda kuko yari yararambiwe ubuzima bwo guhora atotezwa no kudahabwa uburenganzira busesuye mu gihugu kuko yari akwiye kuko yari impunzi.

Ingabire yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, akomereza Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na ho yavuye mu 2001 ataha mu gihugu cye cy’u Rwanda.

Yakuze yiyumvamo kwiga amategeko ntibyamukundira kubera ubuhunzi. Yize indimi mu mashuri yisumbuye bimuviramo kwiga itangazamakuru muri Kaminuza atari ryo yifuzaga, gusa mu cyiciro cya Gatatu (Master’s degree) yize mu Bufaransa mu ishami rya ‘Political Science and Laws’.

Imirimo yakoze

Ingabire Immaculée ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004. Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.

Yigeze gutangaza ati: “Mbere yo kuza muri Transparency International Rwanda nakoze mu bigo byinshi ariko hose ahanini narebaga ku burenganzira bw’umugore ndetse naharanira ko bagera ku iterambere rihamye.”

“Nakoze muri ORINFOR igihe kirekire, nkora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye, nakoze muri Pro Femmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta”

Mu mvugo ye umunsi ku munsi, madame Ingabire Immaculée yangaga ikibi, akacyamagana ku karubanda, ibintu byatumaga rimwe na rimwe abantu bavuga ko ari umunyamahane. Yigeze kuvuga ko ababibona gutyo, baba bamufashe nabi.

Ati: “Ni ukuri aho abantu baba bamfashe uko ntari kuko ubanza batekereza ko ntavugirwamo ahanini kubera akazi nkora kansaba gufata imyanzuro ikarishye, naho ndi umuntu usanzwe wiyoroshya ndetse unaca bugufi cyane. Nta mahane ngira habe na mba n’ikimenyimenyi kuva navuka nta muntu turarwana”.

Mu buzima bwe bwa buri munsi, madame Ingabire Immaculée yagenderaga ku ntego eshatu ari zo gusenga, kubaha no kudacika intege. Imana imutuze aheza, aruhukire mu mahoro.

Related posts

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ubusa ku busa, Rutsiro FC yihererana AS Kigali.

N. FLAVIEN

Umuryango nyarwanda ukwiye kwita ku bafite ubumuga kuko nabo bafite imbaraga zubaka Igihugu.

N. FLAVIEN

UEFA CL: Amakipe azakina imikino ya ½ cy’irangiza yamenyekanye

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777