Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Politike Umutekano

Indege ya Sukhoi-25 y’Igisirikare cya DR Congo yinjiye mu Rwanda igwa ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi.

Indege ebyiri za Sukhoi-25 z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC ziriwe zizenguruka Umujyi wa Goma ndetse na tumwe mu duce tugenzurwa na M23, imwe muri zo yinjira ku butaka bw’u Rwanda ndetse igwa by’igihe gito ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi kiri mu Mujyi wa Rubavu.

Nyuma yo kwibaza byinshi, abaturage batangiye kujya impaka bamwe bemeza ko iyo ndege ari iya DR Congo, abandi bati ni iy’u Rwanda ije kureba uko byifashe hakurya, ariko bose babura ukuri nyakuri ku byo biboneye n’amaso yabo ubwo bari mu mirimo itandukanye mu masaha ya mbere ya Saa sita kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW bemeje ko iyo ndege ari nto kandi ifite amabara ya gisirikare kuko ngo isa neza n’izo babonye kuri iki Cyumweru ziriwe mu myiyereko mu kirere cya Goma n’ahahakikije, ngo ikaba yaje ihinda cyane kandi inyaruka cyane.

Amwe mu makuru ataremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose, aravuga ko izi ndege ebyiri za FARDC ziriwe mu bisa nko kwiga aho umwanzi aherereye n’uko zamugeraho, kuko ngo zavaga ku kibuga cy’indege cya Goma zikerekeza mu duce twa Mikeno na Kibumba hafi y’ibice bya Rugali na Rumangabo bigenzurwa na M23.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Leta y’u Rwanda yamaganye ubushotoranyi bukomeje gukorwa na DR Congo kugeza ubwo indege ya gisirikare yinjira ku butaka bw’u Rwanda ndetse ikagwa no ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022, ahagana saa tanu na makumyabiri (11h20).

Iri tangazo rikomeza rivuga ko nta gikorwa cya gisirikare cyo gusubiza u Rwanda rwigeze rukora, gusa ko inzego zibishinzwe z’u Rwanda zamenyesheje iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iby’iki gikorwa cy’ubushotoranyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Kugeza ubu Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo iratangaza ku byabaye ku ndege yabo ya gisirikare, niba ari ukwibeshya imipaka cyangwa se niba babikoze ku bushake bashaka gukanga u Rwanda dore ko bakomeje kurushinja gufasha M23, bityo ngo bakaba bagomba kurushozaho intambara ari nayo mpamvu bazanye hafi y’umupaka izi ndege baherutse gukura mu Burusiya.

Indege z’intambara za FARDC ziri mu myitozo y’urugamba kuva ku Cyumweru.

Related posts

Goma: Abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ingabo za EAC kubavira mu Gihugu.

N. FLAVIEN

Umutwe wa M23 werekanye intwaro uvugako wambuye FARDC [VIDEO]

N. FLAVIEN

RDF yarashe indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC irashya ariko ibasha kugwa iwabo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777