Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi

Imyitwarire idahwitse kuri bamwe mu banyeshuri bari mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere (O’Level) n’icyiciro cya kabiri (A’Level) mu mashuri yisumbuye, ni nako bamwe mu banyeshuri bakomeje kugaragaza imyitwarire idasanzwe bitwara nabi. Bamwe mu barebera hafi uburezi bakaba bavuga ko iyi myitwarire ari ubutumwa bukomeye ko amategeko agena uko abana bakwiye kwitwara ku ishuri asubirwamo.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amshuri, NESA ku wa mbere tariki 14 Nyakanga 2025, bugira buti: “Umunsi wa Gatanu w’Ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye 2024/2025, abagenzuzi b’ibizamini (invigilators) barimo gukora akazi k’ingirakamaro ko kubungabunga ubunyangamugayo n’umutuzo mu bizamini hirya no hino mu gihugu. Tubashimire ubwitange n’ubunyamwuga barimo kugaragaza.”

N’ubwo mu mboni ya NESA ari uku byifashe, hamwe mu hakorerwa ibizamini hagaragara indi sura ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya bishobora kuzahinduka icyorezo, umwana akajya yifata uko ashaka kuko ashobora kurebera ku bamubanjirije, dore ko ibijya gusa nk’icyorezo mu myitwarire idahwitse cyagaragaye mu bice bitandukanye nk’uko amakuru yakwijwe ku mbugankoranyambaga yabigaragaje.

Zimwe mu ngero z’imyitwarire idahwitse mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2024/2025:

Mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Gatsibo, umwe mu banyeshuri bakorera ibizamini kuri GS Rwikiniro, ubwo yamaraga gukora ikizamini cy’ubuvanganzo (Literature in English), yasohotse mu cyumba atwara ikayi y’ikizamini cye, ageze mu bwiherero ashwanyaguza ikayi yakoreyemo ayijugunya mu musarani.

Ku bufatanye n’inzego zifite aho zihuriye n’uburezi (SEI, DEO, TVET), ndetse n’inzego z’umutekano zirimo na Polisi y’Igihugu ikorera muri aka gace, hafashwe umwanzuro wo gusezerera umwarimu wagenzuraga muri icyo cyumba (invigilator) bigaragara ko yagize uburangare umwana agasohokana ikizamini kandi mu mabwiriza agenga ibizamini ibyo bitemewe.

Nyuma yo gukora aya mahano, uyu munyeshuri yasobanuye ko icyatumye ashwanyaguza ikayi yakoreyeho ikizamini ari uko amasaha yamushiriyeho nta kibazo na kimwe akoze, bityo akabona azaseba muri bagenzi be, bityo ngo afata umwanzuro wo kugica ngo azabone zeru nk’uwakoze ntatange urupapuro aho gukosorwa ibipfuye. Umunyeshuri yatashye iwabo, bukeye agaruka gukora ibisigaye.

Mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka
Nyamagabe, umunyeshuri ukorera ibizamini kuri GS Gasaka akaba ari naho asanzwe yiga, yaje yitwaje icyuma ngo avuga ko ikizamini nikirangira ahita agitera umuntu. Amakuru yagiye hanze agaragaza ko ngo inzego z’umutekano ziri ahabera ibizamini zagerageje kumwambura icyo cyuma nazo arazirwanya, gusa ngo aza gucururuka kuko bamutwaye gacye nk’umuntu basanzwe bazi ko akoresha ibiyobyabwenge.

Inzego z’uburezi zasabye ubufasha Polisi y’Igihugu ikorera i Kigeme, hanyuma Polisi itazuyaje irabubaha umwana akaba ari gukora ibizamini ari kuri Polisi aho kuba ku ishuri nk’uko byari biteganyijwe, ibi ngo bikaba ari mu rwego rwo kwirinda ko yakwica umuntu cyangwa se akaba yagira uwo akomeretsa, yemwe no kurinda ubuzima bwe kuko nko kurwanya inzego z’umutekano zifite imbunda bishobora kumuviramo urupfu.

Si aho gusa kuko no mu ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, ku ishuri rya GS SYIKI TSS ubwo abanyeshuri bo muri LFK bakoraga ikizamini cya Literature in English, hari abanyeshuri babiri (S6) basohokanye ikizamini bariruka, gusa ngo ku bufatanye n’inzego z’umutekano baragaruwe bakomeza ikizamini nk’uko bisanzwe ariko abarezi bahagarikiye ibi bizamini (invigilators) basabwa kuba maso.

Izi ngero ndetse n’izindi ziri kugaragara hirya no hino, ni zo benshi bashingiraho bibaza icyaba gitera aba banyeshuri kwitwara gutya kandi baba bazi neza ko ikizamini bari gukora kibavana mu cyiciro kimwe kibajyana mu kindi. Hari abavuga ko ariko ibi ari ibisanzwe mu bana bari muri iyi myaka, ko ahubwo ikiba gikenewe kurusha ibindi ari ugukaza ingamba; bakaganirizwa, bakababa hafi babereka ko imbere ari heza, ngo ibi bigakorwa hirindwa ko bakiyubakamo imitekerereze y’ahazaza habi kuko ngo ari bimwe mu bikomeje gutera ibibazo byo mu mutwe mu muryango nyarwanda.

Kuwa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (O’Level) n’icya kabiri (A’Level) mu mashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangije ibizamini ku mugaragaro mu gihugu hose. Mu cyiciro rusange (O-Level), abakandida 149,134 nibo biyandikishije, barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722, mu gihe mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), Abakandida 106,364 ari bo biyandikishije, barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe (abakobwa 55,435 n’abahungu 45,646), hamwe na 5,283 bigenga (abakobwa 3,382 n’abahungu 1,901).

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uburezi budaheza, MINEDUC yatanze ubufasha bwihariye ku bakandida bafite ubumuga 459 bo mu cyiciro rusange na 323 bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za “Braille” no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bafashijwe kwandika (scribes), ndetse bahabwa n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.

Ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2024/2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, madame Irere Claudette, yasabye abana n’ababyeyi kugira uruhare mu migendekere myiza y’ibizamini. Ati: “Ababyeyi barasabwa gufasha abana kugera ku ishuri ku gihe, abanyeshuri bazafatirwa mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo cyangwa mu rugomo bazahanwa.”

Ibi bizamini bizamara iminsi icumi, kuko byatangiye tariki 09 Nyakanga 2025 bikazasozwa tariki 18 Nyakanga 2025. Biri gukorerwa mu bigo bikorerwaho ibizamini (Examination Centres) 1,595 hirya no hino mu gihugu, byose bikaba bikorwa hagamijwe kwimakaza uburezi bufite ireme, budaheza kandi butegura umwana w’umunyarwanda ushoboye wisanga ku isoko ry’umurimo aho asohoka ahanga aho kwirirwa ashakisha akazi.

Umunyeshuri wiga mu wa gatatu (S3) kuri GS Gasaka muri Nyamagabe akangisha icyuma abapolisi bashinzwe kurinda ubusugire bw’ibizamini bya Leta kuri iki kigo.
Abanyeshuri basabwa kwitwararika mu gihe bari mu bizamini bya Leta kuko bashobora kwivutsa amahirwe.

Abagenzuzi mu byumba (invigilators) bakora ibishoboka ngo abana bakore ibizamini mu ituze.

Related posts

Partiots BBC itangiranye intsinzi muri BAL (Amafoto )

N. FLAVIEN

Imyaka 29 irashize ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Zambia itikiriye mu mpanuka y’indege [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Ifoto y’umunsi: Inyuguti ‘FPR’ zagaragaye zireremba mu kiyaga cya Kivu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777