Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Iteganyagihe Ubuzima

Imvura y’Umuhindo imaze guteza Ibiza byahitanye abantu 11 mu minsi 20.

Minisiteri y’Ubutabazi yatangaje ko mu minsi 20 ishize imvura y’umuhindo itangiye kugwa, ibiza yateje bimaze guhitana abantu 11 isaba abaturarwanda gukumira hakiri kare ingaruka zishobora kuzaterwa n’ibiza by’imvura y’umuhindo.

Imibare y’iyi Minisiteri igaragaza ko kuva tariki tariki 15 Kanama 2022, ibiza byaturutse ku mvura byakomerekeje abantu 36, bisenya inzu 100, binangiza hegitari 142 z’imyaka iri mu mirima.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba ariho hateganyijwe imvura nke y’umuhindo kuko hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 200 na 300.

Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu turere twinshi tw’Intara y’Amajyaruguru uretse igice kinini cy’Akarere ka Musanze.

Ahazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 400 na 500 ni mu Ntara y’Amajyaruguru iteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Musanze no mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera naho mu Ntara y’Iburengerazuba iteganyijwe mu turere twaho twinshi ukuyemo Akarere ka Ngororero.

Mu kiganiro kibanze ku kwirinda ibiza cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa 04 Nzeri 2022, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi Philippe Habinshuti yasabye abaturage gufata iya mbere mu gukumira ibiza.

Habinshuti yavuze ko guhangana n’ingaruka z’ibiza bigoye kuruta kubikumira hakiri kare, atanga urugero rw’uko Leta imaze gukoresha miliyari 10Frw yo kubaka inzu 12 500 y’abasenyewe n’ibiza.

Uyu muyobozi avuga ko kuzirika igisenge ngo gikomere bitwara amafaranga ibihumbi 10Frw, nyamara ngo iyo igisenge kigurutse kugisubizaho bitwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 400.

Ati “Aho kugira ngo inzu yiture hasi tugomba gushyira imbaraga mu gukumira. Iyo wubatse ikiraro ntushyire imbaraga mu kurwanya isuri haba hari ibyago ko icyo kiraro gishobora kongera gusenyuka. Abaturage turabasaba kuzirika ibisenge, kubaka fondasiyo mu rwego rwo kwirinda ko amazi yinjira mu nkuta no kwimuka by’agateganyo aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Umuyobozi ushinzwe imitegekere y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Gakire Bob yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukangurira abaturage kwirinda no gukumira ibihombo biterwa n’ibiza.

Ati: “Turasaba abaturage bose gufata amazi mu rwego rwo kwirinda ibiza n’amakimbirane aterwa n’uko amazi yavuye mu rugo rumwe akangiriza undi muturage”.

Imvura iri mu biza bikunze guteza igihombo kinini u Rwanda kubera imiturire y’abaturage barimo benshi batuye ahantu hahanamye hashyira ubuzima bwabo mu kaga n’ibindi.

Ni kenshi imyuzure yibasira bimwe mu bicve bitandukanye by’Igihugu hagapfa abaturage.
Umusozi wigeze gutembanwa n’inkangu mu Ntara y’Iburengerazubahagapfa abantu/Photo Internet.

Src.: Igihe

Related posts

Nyabugogo: Undi mugabo bivugwa ko ari umukarani yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro rimaze kwandika amateka mu kwiyahura.

N. FLAVIEN

Musanze: Abagana ikigonderabuzima cya Karwasa batewe impungenge no kubura amazi meza.

KALISA

Nyabihu: Gitifu w’Akarere yasezeye mu kazi nyuma yo kuvugwaho amakimbirane na Meya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777