Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’inkuru y’irekurwa rya Paul Rusesabagina usanzwe ari umunyarwanda ariko akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika warekuwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Perezida Joe Biden wa Amerika yagize ati: “Umuryango wa Paul Rusesabagina ufite amashyushyu yo kongera kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi nsangiye ibyishimo na wo ku nkuru nziza y’uyu munsi”.
Paul Rusesabagina yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ku wa gatanu tariki 24 Werurwe 2023 nijoro aherekejwe n’umukozi wo muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Akimara kurekurwa, Paul Rusesabagina wanahawe umudali na Perezidansi ya Amerika kubera Filime yakinnye yiswe ‘Hotel Rwanda’, yahise ajya muri Ambasade ya Qatar i Kigali aho arimo kwitabwaho na Ambasaderi w’iki Gihugu mu Rwanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yemeje ko n’ubwo Rusesabagina yasabye Umukuru w’Igihugu imbabazi, hari n’ibiganiro byabaye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse Qatar ikaba yarabaye umuhuza.
