Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yibukije abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ko n’ubwo bahawe impamyabumenyi, badasoje ahubwo ari intangiriro y’iterambere, abibutsa ko bagomba gukora cyane, bakifashisha ubumenyi bahawe.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, ubwo abanyeshuri 9529 bize muri koleje (Colleges) zirindwi zigize Kaminuza y’u Rwanda (UR), bahabwaga impamyabumenyi, mu birori byabereye kuri Stade ya Kaminuza i Huye.
Yagize ati: “Iyi ntambwe muteye, mwibuke ko atari yo musozo ahubwo ni intangiriro. Inzira iri imbere mwahuriramo n’imbogamizi ariko bikanafungura amahirwe […..] muzakore cyane. Impinduka ntiba kubera ko abantu bahagaze neza. Mutekereze cyane murebe kure mureke kunyura iy’ubusamo.”
Yakomeje ababwira ko atari ukuba basoje amasomo gusa, ahubwo bitezweho kubaka ahazaza babikesha ubumenyi bahawe, hakagerwa ku bukungu bushingiye ku bumenyi no guhanga udushya Leta yiyemeje kugira ngo imibereho y’abaturage ihinduke.
Ati: “Banyeshuri mwahawe impamyabumenyi, muzirikane ko ari mwe mbaraga z’Igihugu, ubumenyi mukuye muri Kaminuza y’u Rwanda mugomba kubukoresha mu gufatanya n’abandi Banyarwanda gusigasira ibyiza twagezeho no guharanira kubyongera.”
Minisitiri w’Intebe yasabye abahawe impamyabumenyi gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, ijyanye n’indangagaciro nyarwanda, kuko zizabafasha kugera ku ntego.
Ati: “Kugira ngo ibi mubigereho, murasabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza zibereye Umunyarwanga, tukaba tubitezeho kuba urubyiruko rukunda Igihugu, rukunda umurimo kandi ruharanira kuwunoza.”
“Mwirinde imyitwarire idakwiye n’ingeso zirimo ubusinzi, ubunemwe, kwiyandarika kuko bishobora gutuma mutagera ku nzozi zanyu.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yashimiye abarangije amasomo, anabashishikariza gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buhangano, rigezweho mu Isi ya none.
Yagize ati: “Turabashimira umuhate mwagize, mwarakoze kwitanga, ariko muzirikane ko Isi ya none ikoranabuhanga riza imbere harimo n’iry’ubwenge buhangano bizabafasha guhangana n’ingorane mutazabura guhura nazo.”
Uwavuze ahagarariye abanyeshuri basoje amasomo, Calleb Mitari yashimiye Leta, abarimu n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe kuko ubufatanye bwabo ari bwo bwatumye bagera ku musozo w’amasomo yabo, bakaba bahawe impamyabumenyi.
Yavuze ko batazatenguha ababafashije bose muri urwo rugendo. Ati: “Ntituzatenguha Leta, turi hano mu gushimangira icyo twiyemeje ari ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga tuzaba indashyikirwa mu guhanga udushya.”
Yashimiye Leta ibaba hafi ngo barusheho kubaka u Rwanda rwababyaye ndetse n’ababyeyi babo kuko hari byinshi bigomwe kugira ngo bagere kuri uyu munsi, avuga ko biyemeje guhanga udushya tuzamura abaturage, kandi barushaho kubaka Igihugu.