Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana

Impanuro za Guverineri Mugabowagahunde ku bahawe inshingano z’ubushumba mu Itorero ADEPR

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ashima uruhare ntagereranywa rw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo ibikorwa by’uburezi, ubuzima, isanamitima n’ibindi byose ngo bakaba babikora bagamije kubaka umuntu ubereye Imana n’abantu.

Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, aho yifatanyije n’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza mu muhango wo kwimika abapasiteri bashya b’iri torero makumyabiri na barindwi (27), barimo abagabo cumi n’icyenda (19) n’abagore umunani (8).

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Guverineri Mugabowagahunde Maurice, yashimiye Itorero ADEPR uruhare rugaragara rigira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’Igihugu muri rusange, binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo iby’uburezi, ubuzima, isanamitima, n’ibindi bifasha Igihugu kugira umuturage muzima.

Yagize ati: “Ni ibyishimo bikomeye kuri mwe mwahawe inshingano z’ubushumba no ku gihugu. Ndabasaba kuzaba intangarugero muri byose no kuzakorana neza n’inzego z’ibanze, hagamijwe guharanira impinduka mu mibereho y’umukirisitu kandi akaba n’umuturage ugomba gushyirwa ku isonga, anogeye Imana na bagenzi be babana umunsi ku wundi. Ntimugatetereze ababagiriye icyizere ndetse n’Imana.”

Igikorwa cyo gutanga inshingano z’ubushumba mu Itorero ADEPR gikomeje mu ndembo zose zigize Igihugu, kiyobowe n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye ari nawe wayoboye ibikorwa byo kurobanurira abanyetorero inshingano za gishumba mu Ururembo rwa Muhoza.

Uyu muhango wo kurobanurirwa inshingano z’ubushumba ku bantu 27 barimo abagore 8 n’abagabo 19, witabiriwe kandi na Pasiteri Misiyoneri Alan uhagarariye amatorero ya Pantekote yo muri Suède, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Inzego z’umutekano, abihaye Imana baturutse mu yandi madini n’amatorero n’abashumba ku nzego zitandukanye mu Itorero ADEPR.

Ururembo rwa Muhoza rufite icyicaro mu mujyi wa Musanze, magingo aya rubarirwa abakiristo bagera ku bihumbi ijana na birindwi (107,000) babarizwa mu matorero 138, akorera mu turere dutatu ari two: Musanze, Gakenke na Burera twose two mu ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.
Abarobanuriwe inshingano z’ubushumba baragijwe Imana kugirango izabakoreshe iby’ubutwari.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru (hagati) ari kumwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR(ibumoso) ndetse na Meya w’Akarere ka Musanze (iburyo).
Umushumba Mukuru yashimye abagore barobanuriwe inshingano z’ubushumba abasaba gukomeza inshingano za kibyeyi no muri uyu murimo.

Related posts

CECAFA Kagame Cup: APR FC na Al-Hilal Omdurman yo Sudan zigiye guhurira muri 1/2

KALISA

U Burusiya bwahaye gasopu Israel, USA na Turkey kuri Syria.

Muntu Clarisse

Polisi n’abaturage bahuje imbaraga mu kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777