Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Umutekano

Imodoka ya MONUSCO yatwikiwe ahitwa Kanyaruchinya hafi ya Goma.

Amakuru atandukanye aremeza ko mu ijoro ryo kuwa kabiri nibura imodoka imwe y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo yatwitswe n’abaturage i Kanyaruchinya mu ntera ya kilometero zitarenze 10 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko umurongo w’imodoka za ONU watewe n’impunzi z’abaturage barakaye bashinja MONUSCO kubatererana bakaba bakomeje guhura n’akaga k’ubuhunzi.

Ibi byabaye nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri, MONUSCO yari yatangaje kuri Twitter ko yakoze “amayeri yo kuva i Rumangabo” ibyumvikanyeho n’abafatanya nayo kugira ngo bategurire hamwe “ibyiciro bizakurikiraho”.

Muri weekend ishize, inyeshyamba za M23 zafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, ari nacyo kinini muri ako gace k’imirwano muri Rutshuru.

Mu gihe MONUSCO ivuga ko “igishishikajwe” no gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC “kurinda abaturage”, aba bo bakomeje kwerekana ko izo ngabo za ONU ntacyo zibafasha.

Muri Nyakanga uyu mwaka, imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yiciwemo abarenga 35 barimo abasirikare bane ba MONUSCO, nk’uko abategetsi babitangaje.

Ntiharamenyekana neza abatwitse imodoka za MONUSCO zari mu muhanda mugari werekeza i Goma uvuye mu gace k’imirwano aho M23 ihanganye bikomeye na FARDC muri na Nyiragongo.

I Kanyaruchinya hari inkambi irimo abaturage babarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo mu turere twa Rutshuru bahunga imirwano ya FARDC na M23.

Nyuma y’iminsi ine iyi mirwano itangiye bushya tariki 20 Ukwakira 2022, ishami rya ONU ry’ibikorwa by’ubutabazi, OCHA ryavuze ko abasivile barenga 23,000 bahise bava mu byabo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu hari benshi bakomeje guhunga nk’uko tubikesha BBC.

Imodoka ya MONUSCO yahiye irakongoka.
Impunzi zahungiye i Kanyaruchinya zirashyirwa mu majwi kuba ari zo zatwitse iyi modoka ya MONUSCO.
Ikarita igaragaza agace ka Kanyaruchinya kabereyemo ubwo bugizi bwa nabi.

Related posts

Waba uzi inkomoko n’ibisobanuro by’izina Yvette ? Ngo kwicisha bugufi si ibintu bye.

N. FLAVIEN

Kubona Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu Burundi byiswe igitangaza, binashimangira umubano mwiza w’Ibihugu bivukanyi [VIDEO].

Dr Bizimana wayoboraga CNLG yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777