Ingabo z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR zidasanzwe (Forces Speciales) zizwi nka CRAP ziri mu ntambara y’amagasa yo gushaka kwisubiza Gurupoma ya Rugali ahahoze ibirindiro byabo ariko hakaba harigaruriwe na M23.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Col Ruvugayimikore Ruhinda zatangije igitero gikomeye kuri M23 imaze iminsi itatu yigaruriye agace ka Rugali kari kamaze imyaka irenga 16 kagenzurwa na FDLR.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko umutwe w’abarwanyi ba CRAP bateye ibirindiro bya M23 biri i Rugali Centre, mu gihe hari amabombe menshi yaterwaga n’ingabo za Leta, FARDC zari hirya ya Rugali mu rwego rwo gufasha FDLR kwisubiza ako gace k’ingenzi ku rugamba ndetse no mu bukungu.
Rugali isanzwe irimo ibirindiro bikomeye bya FDLR, umutwe wayo udasanzwe CRAP. Ni ibirindiro biherereye ahitwa Camp Primus.
Ishyamba rya Rugali kandi rifatiye FDLR runini kubera umusaruro w’ibikorwa byo gutwika amakara bihakorerwa, aho bivugwako 70% by’amakara akoreshwa mu Mujyi wa Goma ava muri iryo shyamba.
Ntiharamenyekana abapfuye cyangwa abakomerekeye muri iyi mirwano n’ubu igikomeje kuko yaba M23 cyangwa uruhande rwa Leta, nta n’umwe mu bavugizi uragira icyo atangaza kuri iyi mirwano iri kubera i Rugali.