Imirwano ikomeye irakomeje mu bice bitandukanye mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru hagati y’ingabo za Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri ubu amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo akaba avuga ko M23 yigaruriye uduce dushya muri iyo ntara.
Uduce twigaruriwe na AFC/M23 ni uduherereye muri Teritwari ya Walungu isanzwe ihana urubibi n’iya Uvira, Shabunda ndetse n’iya Mwenga muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Imirwano yahuje AFC /M23 n’ihuriro ry’ingabo za DR Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo ku wa kane kugera mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 09 Kanama 2025, ni yo yasize AFC/M23 bafashe uduce dutandukanye two muri Walungu.
Uduce bafashe turimo Muramba igabanya Teritwari ya Walungu n’iya Shabunda. Gufata aka gace biha amahirwe menshi uyu mutwe kwagurira ibirindiro byawo muri Shabunda imwe muri Teritwari za Kivu y’Amajyepfo zikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro nk’uko tubikesha MCN.
Utundi duce twigaruriwe na AFC/M23 ni ahitwa Nzibira na ko gaherereyemo ikibuga cy’indege, Kaniola, Bwahungu, Cilumba na Muzinzi.
Amakuru y’ifatwa ry’utu duce tw’ingenzi yemejwe na sosiyete sivili yo muri ibyo bice, aho yanashimangiye ko muri iriya minsi itatu ngo baramukiraga ku rusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ndetse ngo binatuma abaturage benshi bahunga berekeza mu bindi bice bitekanye.
AFC/M23 yafashe utu duce mu gihe ku wa Gatanu, intumwa za Leta ya DR Congo n’iza AFC/M23 bagombaga guhurira i Doha muri Qatar mu biganiro bitaziguye biganisha impande zombi ku mahoro arambye.
Ku wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi ba AFC/M23 bari batangaje ko batazitabira biriya biganiro, kuko ngo batahawe ubutumire bwabyo, ndetse kandi bagaragaza ko Leta ya Kinshasa itajya yubahiriza ibyo baba bumvikanye bityo ngo bikaba ntacyo bitanga.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi muri AFC/M23 bagaragaje ko ihuriro ry’ingabo zirwana kuri Leta ya Kinshasa zikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye bigahitana abaturage n’abantu babo, bashimangirako bagihagaze ku ihame ryo gucecekesha imbunda ndetse kugeza n’aho zituruka kugirango bizere neza umutekano w’abo n’uw’abaturage bari mu duce bagenzura.
