Amizero
Amakuru Umutekano

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyungutse abasirikare bashya [AMAFOTO].

Nyuma y’umwaka wose bari mu myitozo y’ibanze, abasore n’inkumi bihebeye kwitangira urwabibarutse basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo umwaka ibemerera kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda RDF.

Iyi myitozo yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Aba basore n’izi nkumi bigishijwe amasomo atandukanye arimo kubaka umubiri, imyitozo njyarugamba, gukoresha intwaro zitandukanye, kwirwanaho badakoresheje intwaro, kurasa badahusha, kurwanira ahantu hagoranye cyane nko mu mashyamba, mu misozi miremire, kurwanira mu mazi, mu kirere ndetse n’uburyo bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bya gisirikare n’ibindi byinshi.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo y’ibanze yari imaze umwaka ibera i Nasho, witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, wasabye uru rubyiruko gukomeza kuzirikana indangagaciro z’umuco nyarwanda, bakazirikana ibyo bigishijwe byose baharanira ko umutekano w’u Rwanda uza ku isonga, kandi ko u Rwanda rutazigera rwemera ko amahoro yahungabana aho ari ho hose ku Isi rurebera. Yabasabye ko bakwiye kurangwa n’ubunyamwuga kuko ibikenewe bihari, maze ngo ubutwari bukaza mbere y’ibindi byose.

U Rwanda rukomeje kubaka igisirikare cy’umwuga, haba mu bikoresho bigezweho, umubare w’Ingabo zitojwe neza kandi zishoboye n’ibindi.

Ubudahangarwa bwazo no gukotana nk’uko zitwa “Inkotanyi”, bikaba bituma zubahwa ku ruhando mpuzamahanga. Kuri ubu ziri mu bikorwa bya gisirikare bitandukanye aho zihanganye n’imitwe itandukanye y’iterabwoba ndetse n’indi yashakaga guhirika ubutegetsi.

Twavuga nko muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, aho zagiye guhangana n’ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic State byari bimaze imyaka ine byarigaruriye aka gace. Aba kandi biyongera ku bari muri Central Africa aho bagiye kwirukana inyeshyamba ziyobowe na François Bozize wigeze kuyobora iki Gihugu, zashakaga gukuraho ubutegetsi bwatowe n’abaturage. Izi nyeshyamba zikaba zari zigeze ku marembo y’umurwa mukuru ariko ubu zikaba zarabaye amateka. Aba basirikare badasanzwe (Special Forces) biyongera ku basanzwe mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino (UN Missions) nko muri Sudan (Darfur), Sudan y’Epfo n’ahandi.

Batojwe guca mu bikomeye nta mususu.
Imyitozo itandukanye ibafasha kwivuna umwanzi.
Mu kiyaga cya Nasho, bigishijwe kurwanira mu mazi.
Ifoto y’urwibutso hamwe n’abasirikare bakuru.
Kugendera ku migozi ni kimwe mu byo bazobereyemo.
Umwambaro nk’uyu urakorerwa, uwambaye akaberwa.
Imyitozo yo kwirwanaho hadakoreshejwe intwaro.

Photos: RDF Media

Related posts

DRC: Urusasu ruravuza ubuhuha hagati ya M23 na FARDC mu nkengero za Sake.

N. FLAVIEN

M23 yisubije uduce twose yari yambuwe n’Ihuriro rya Kinshasa muri Walikale

N. FLAVIEN

Kwita urusengero ‘Cathedrale’ cyangwa ‘Bazilika’ bituruka kuki?

N. FLAVIEN

2 comments

Augustin August 28, 2021 at 6:49 PM

Very nice. Congs to RDF

Reply
Mabe August 28, 2021 at 10:30 PM

RDF oyeeeee!!! Aba bana barisanga ariko bahite bajyanwa muri Special Courses bahabwe ubundi bwenge bwisumbuye kugirango bahangane n’imitwe y’ibyihebe.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777