Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Trending News Umutekano

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarashe drone ya Iran

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarashe drone ya Iran nyuma yo kugaragara isatira ubwato bw’intambara bwa Amerika buzwi nka USS Abraham Lincoln, kuri ubu buri mu nyanja izwi nka ‘Arabian Sea’ hafi ya Iran.

Iyi drone yakorewe muri Iran izwi nka Shahed-139, bivugwa ko yagurukaga isatira ubu bwato bunini. Kuko hatari hazwi icyo igambiriye yahise iraswa. Yarashwe ku wa 3 Gashyantare 2026.

Umuvugizi w’Ishami ry’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati ‘CENTCOM’, Navy Captain Tim Hawkins yabwiye Reuters ati “Indege y’intambara ya F-35C iturutse kuri Abraham Lincoln yahanuye drone ya Iran mu buryo bwo kwirinda no kurinda ubu bwato n’ababurimo.”

Uyu muvugizi yavuze ko nta Munyamerika cyangwa igikoresho cya Amerika cyagiriye ikibazo muri iki gikorwa.

Igitangazamakuru cya Tasnim cyo muri Iran cyavuze ko iyi drone yabuze ihuzanzira igeze mu mazi mpuzamahanga, icyakora ntihamenyekana icyayigenzaga.

Ibi bibaye mu gihe Amerika imaze igihe yongera ubushobozi mu bya gisirikare muri iki gice cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma na none y’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Iran na Amerika.

Amerika ishija Iran kwica abigaragambiriza iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, no gukomeza umugambi wayo wo gutunganya ingufu za nucléaire hagamijwe gukora intwaro kirimbuzi, ibintu Iran ihakana.

Inshuro nyinshi Donald Trump yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ashobora gutera Iran, icyakora n’Abanya-Iran bakagaragaza ko umunsi Washington yahiragiye ikabagabaho ibitero, intambara karundura izakwirakwira akarere kose.

Mu guhosha uyu mwuka mubi Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko Iran yiteguye kugirana ibiganiro na Amerika, nyuma y’uko Tehran ibisabwe n’ibihugu by’inshuti byo mu karere.

Bivugwa ko ibiganiro hagati ya Iran na Amerika bishobora kubera mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya ku wa 6 Gashyantare 2026. Bizahuza Minisitiri Araghchi n’intumbwa ya Trump, Steve Witkoff.

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu nka Misiri, Oman, Pakistan, Qatar, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na bo baratumiwe.

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyarashye drone ya Iran itaragera ku bwato bw’intambara bwayo

Related posts

Perezida Kagame: “Uko bashaka ko nitwara mu kibazo cya DR Congo sinabishobora”.

Muntu Clarisse

Gen Maj Chirimwami yambuwe kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri Kivu ya Ruguru.

N. FLAVIEN

Ibyo wamenya ku bayobozi bashya barahiriye imbere ya Perezida Kagame.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777