U Buhinde bwatangaje ko Icyogajuru cya ‘Chandrayaan-3’ buherutse kohereza mu isanzure cyageze ku kwezi kigwa neza mu gice cy’Amajyepfo cy’uyu mubumbe mu gihe icyari cyoherejwe n’u Burusiya cyashwanyutse kitageze ku ntego.
Byatangajwe ko ‘Chandrayaan-3’ yageze ku Kwezi amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama mu 2023. Iki cyogajuru cyatangiye ubutumwa bwacyo muri Nyakanga uyu mwaka.
Bivugwa ko agace iki cyogajuru cyaguyemo ariko icyogajuru cy’Abarusiya kizwi nka ‘Luna-25’ cyagerageje kugwamo ariko birangira gishwanyutse kitageze ku ntego.
Kugeza ubu u Buhinde ni Igihugu cya kane kibashije kohereza icyogajuru ku Kwezi, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa ndetse n’iyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Nubwo hari ibindi Bihugu byabashije kohereza icyogajuru ku Kwezi, iki Gihugu gifite umwihariko wo kuba ari cyo cya mbere kibashije kugwisha icyogajuru cyacyo mu gice cy’amajyepfo cy’uyu Mubumbe.
Bivugwa ko iki gice cy’amajyepfo y’Ukwezi kizwi nka ‘lunar south pole’ ari cyo kibarizwaho urubura ku Kwezi.
Ibi Bihugu byabanje byo byagiye bigusha ibyogajuru byabyo mu gice cy’Ukwezi cyo hagati kuko ari cyo gifite imiterere yorohereza ubushakashatsi.
Ku wa 14 Nyakanga mu 2023, nibwo iki cyogajuru cyahagurukiye mu kigo kizwi nka ‘Satish Dhawan Space’ nk’uko tubikesha Igihe.
Ni ubwa kabiri u Buhinde bugerageza kohereza icyogajuru mu isanzure, nyuma y’uko mu 2019 bwari bwagerageje kohereza ‘Chandrayaan-2’ ariko bikarangira gishwanyutse.
Biteganyijwe ko mu minsi iki cyogajuru kizamara ku Kwezi kizakora ubushakashatsi bujyanye n’imiterere y’ubutaka bwo kuri uyu mubumbe n’ubundi bujyanye na siyansi.