Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko yishimiye intambwe yatewe hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na AFC/M23 bashyira umukono ku mahame aganisha ku masezerano y’amahoro.
Ibiganiro bihuza DR Congo na AFC/M23 i Doha bimaze iminsi bitanze umusaruro wa mbere kuko ku wa 19 Nyakanga 2025 basinye amahame azagenderwaho hategurwa amasezerano azageza ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, abinyujije ku rukuta rwa X yashimangiye ko uyu muryango uzakomeza gushyigikira intambwe igeza ku mahoro arambye.
Yagize ati: “ONU izakomeza gushyigikira intambwe ziganisha ku mahoro, kurinda abasivili, no gushimangira ituze ku bufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu, mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.”
Biteganyijwe ko aya mahame azatangira kubahirizwa bitarenze tariki ya 29 Nyakanga 2025, ibiganiro bitangire bitarenze tariki ya 08 Kanama 2025, mu gihe amasezerano y’amahoro agomba gusinywa bitarenze tariki ya 18 Kanama 2025.