Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike

Icyo kwitega kuri Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amatora y’amateka yabaye kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2024 yasize Donald J. Trump atorewe kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba aya matora, turebere hamwe uko politiki ze za cyera ku by’abimukira n’ibyo avuga azakora muri uru rwego bishobora kwerekana isura ya manda ye ije.

Ubushakashatsi bwose bwakozwe, by’umwihariko na Kaminuza ya Havard, bwerekana ko ikibazo gihangayikishije abatutage kiri kuri nimero ya mbere muri aya matora ari icy’abimukira. Kuva agitangira kwiyamamaza, Trump nawe ntiyahwemye kukigarukaho buri gihe, kandi ashimangira ko ari icyago cy’ishyano cyugarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari nk’aho Trump yigeze kugira ati: “Barimo baratwoherereza imfungwa, abicanyi, abacuruzi b’ibiyobyabwenge, abarwayi bo mu mutwe, abaterabwoba. Ababi cyane kurusha abandi ba buri gihugu barimo baraza mu gihugu cyacu ubu. Baraturuka muri Congo, Yemen, Somaliya, Siriya, hose ku Isi. Barimo baraza. Barimo barahindura Igihugu. Barimo barakiroha mu nyanja. Barimo baradusenyera Igihugu cyacu”.

Dusubiye inyuma gato, icyumeru kimwe akimara gufata ubutegetsi mu 2017, Perezida Trump yaciye iteka rikumira abimukira n’impunzi bakomoka mu bihugu birindwi birimo bitanu by’Abyisilamu kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’amezi atatu. Yavugaga ko adashaka abaterabwoba b’intagondwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bihugu ni Irani, Libiya, Somaliya, Siriya na Yemen byiganjemo abaturage b’Abiyisilamu, kongeraho Koreya ya Ruguru na Venezuela. Tchad nayo yiganjemo abaturage b’Abayisilamu yari ku rutonde, nyuma guverinoma ya Perezida Trump iza kuyikuraho kubera ko, nk’uko yabisobanuye, Tchad yemeye gusangira nayo amakuru yo mu rwego rw’umutekano.

Perezida Trump avuga ko Igihugu cy’abaturanyi cya Mexique cyabaye umuhora n’icyambu “by’inzige z’abimukira.” Yiyamamaje asobanura ko azagifatira ingamba, abinyujije ku mukuru wacyo mushya, umutegarugoli Claudia Sheinbaum, watangiye imirimo ye mu kwezi kwa cumi (Ukwakira).

Yavuze ko “Guhera ku munsi wa mbere, cyangwa se vuba kare bishoboka, nzamubwira ko nibatabihagarika ibi bitero by’abicyanyi n’ibiyobyabwenge kwinjira mu gihugu cyacu, nzamubakubitaho ako kanya imisoro n’amahoro bingana na 25% ku bicuruzwa byose bohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Uretse ibyo, Perezida Trump avuga ko azirukana abimumikira amamiliyoni n’amamiliyoni muri iyi myaka ine agiye gutegeka iki gihugu cy’igihangage ndetse Isi yose iba ihanze amaso.

Naho umunsi wa mbere avuga, ni itariki ya 20 y’ukwa mbere gutaha ubwo azarahirira manda ya kabiri. Iya mbere yayitegetse kuva mu 2017 kugera mu 2021. Bwana Trump abaye Perezida wa kabiri mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika watsinzwe amatora ari ku butegetsi. Nyuma ya manda imwe y’umusimbuye arongera aratsinda abugarukaho.

Uwa mbere amateka agaragaza ko byabayeho ni Perezida wa 22 n’uwa 24, Grover Cleveland, kuva mu 1885 kugera mu 1889 no kuva mu 1893 kugera mu 1897. Uretse kwirukana abimukira, Trump akaba yutezweho guhindura byinshi muri Politiki mpuzamahanga nko ku ntambara n’ammakimbirane bikomeje kuyogoza ibice bitandukanye by’Isi. (VOA)

Related posts

Abatuye mu mujyi wa Goma bari kwimurwa kubera gutinya iruka rya Nyiragongo ishobora kongera kurikoroza

N. FLAVIEN

Chorale Goshen ADEPR Muhoza yongeye gutaramira muri Kigali hahembuka benshi [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Umurozi nawe muroge! Ubutumwa Sam Karenzi yageneye Shema Fabrice wiyamamariza kuyobora FERWAFA.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777