Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Ubukerarugendo Ubukungu

Icyateye inkongi yibasiye igishanga cy’urugezi ntikiramenyekana

Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeri 2021, inkongi y’umuriro yibasiye igishanga cy’Urugezi giherereye mu Karere ka Burera, abaturage bafatanyije n’inzego z’ibanze baratabara.

Ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba(17h00) nibwo mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Ruconco, Umurenge wa Rwerere, humvikanye induru y’abaturage batabaza kubera inkongi y’umuriro yari yibasiye igishanga cy’Urugezi giherereye mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe n’abashinzwe umutekano bafashe iyambere mu gikorwa cyo kuzimya iyi nkongi y’umuriro bivugwa ko yibasiye ahangana na hegitari 50 maze batangira kuzimya uyu muriro bikekwa ko watewe n’umugabo usanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe ubarizwa muri aka gace.

Aganira na Kigali today, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madame Uwanyirigira Marie Chantal, yagize ati: “Byamenyekanye mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’uyu mugoroba, twihutira gufatanya n’abaturage kuzimya aharimo gushya, n’ubu tuvugana niho tukiri, ibikorwa byo kuhazimya birakomeje.”

Mayor Uwanyirigira avuga ko bataramenya ibyangirikiye muri iki gishanga ubusanzwe kibarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’inyamaswa, ibimera n’ibindi bitandukanye.

Ati: “Ntabwo turakusanya ibyangiritse, ngo tumenye ari ibihe cyangwa agaciro kabyo, kuko icyo twihutiye gukora, ni ukubanza kuzimya iyi nkongi, ibindi bikaza gukurikiraho nyuma. Aha hasanzwe habarizwamo imisambi, inyoni, ibikururanda n’izindi nyamaswa zitandukanye ndetse n’ibyatsi. Birashoboka ko haba harimo ibyangiritse”

Uyu Muyobozi kandi avuga ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana kuko iperereza ryimbitse rigikorwa mu gihe bihutiye kubanza ibikorwa by’ubutabazi hifashishijwe gucukura imiferege ihagarika umuriro n’ubundi buryo bwa gakondo bwifashishwa mu guhagarika inkongi y’umuriro.

Igishanga cy’urugezi gifite ubuso bungana na Hegitari 1300 kibaka gikora ku turere twa Burera na Gicumbi, ku ruhande rw’Akarere ka Burera kikaba gikora ku mirenge 6 muri 17 igize ako Karere.

Related posts

DRC: Gereza zo muri Kivu y’Amajyepfo zikomeje kubika Abanyamulenge ku bwinshi.

KALISA

Umurambo w’umusirikare wa FARDC warasiwe mu Rwanda wabanje guteza impaka.

N. FLAVIEN

“Biteye agahinda kuba wazagera imbere y’Imana ukabwirwa ko itigeze ikumenya”: Bishop Sam Mugisha.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777