Hari benshi bumva ko kurya cyangwa kunywa amasukari menshi ari ubusirimu nyamara kubikora utyo ndetse ntukore imyitozo ngororamubiri, biri mu by’ibanze bitera umubyibuho ukabije, ibituma benshi binubira imiterere y’umubiri wabo ugereranyije n’uko bari bateye mbere yo kubyibuha bikabije.
Kugabanya umubyibuho ukabije bisaba guhindura imirire yawe, gukora imyitozo ngororamubiri, no kuruhuka neza. Ibiribwa bikungahaye ku binyamisogwe n’imboga bikaba byiza, kandi ukwiye kwirinda ibintu byinshi by’ibijumba, inyama z’amatungo yatubuwe, ibinyobwa birimo isukari nyinshi, n’ibiribwa bitunganyirizwa mu nganda.
Kunywa amazi meza kandi ku rugero rwiza, kwirinda kwiyicisha inzara gusa ukamenya uko usimburanya amafunguro byaba ngombwa ukamenya n’igihe gikwiye cyo kuyafatiraho byibuze ni byo byagufasha mu rugendo rwo kugabanya umubyibuho ukabije.
Zimwe mu nama zagufasha:
- Kunywa amazi menshi: Amazi afasha umubiri gukora neza kandi akakurinda kugira ibiro bishobora kukurushya.
- Kurya ibinyamisogwe n’imboga: Ibi ni ibinyabuzima bikomeye bifasha kugabanya ibiro.
- Kwirinda ibintu bisindisha: Reba amafunguro ufata ndetse urebe ibinyobwa, maze wirinde ibisindisha kuko atari byiza na gato ku mubiri wawe.
- Gutegura ibyo kurya: Menya ko guhindura gahunda yo kurya n’ibyo ufashe bikwiye gutanga igisubizo, kuko bigomba kugufasha kugabanya ibiro.
- Imyitozo ngororamubiri: Gukora siporo yoroshye nko kugenda n’amaguru cyangwa kuzamuka amadarajya birahagije kugirango ugire ibiro bikwiye.
- Guhindura imibereho: Nta ngaruka ziza zishingiye gusa ku ifunguro ry’umuntu, gerageza uhindure n’ubuzima ufate ubundi.
- Kuruhuka neza: Gusinzira bihagije bizagufasha kugabanya ibiro kandi ugire imiterere myiza kurushaho.