Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Jakaya M. Kikwete wayoboye Tanzaniya, bagiriye uruzinduko rw’akazi mu bihe bijya kuba bimwe muri Uganda aho babonanye na Perezida Yoweli Kaguta Museveni uyobora Igihugu cya Uganda. Ramaphosa akaba yaragendereye Uganda nyuma y’iminsi micye avuye mu Rwanda aho yaganiriye na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bakaba baragarutse no ku mutekano utifashe neza mu burasirazuba bwa DR Congo. Madame Samia Suluhu wa Tanzania nawe akaba yari mu Rwanda tariki 07 Mata 2024.
N’ubwo bitatangajwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bukuru yaba ubwa Uganda, Afurika y’Epfo cyangwa se ubwa Tanzania, amakuru yizewe yemeza ko Jakaya Kikwete, yagiye muri Uganda akurikiye Ramaphosa nawe wari yo, bose bakaba barajyanwe no kuganira na Perezida Yoweli K. Museveni ku ngingo zirebana n’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo by’umwihariko intambara Umutwe wa M23 uhanganyemo na FARDC.
Iyi ntambara ikomeje guhuruza amahanga, ihanganishije M23 n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zishyigikiwe n’uruvange rw’ingabo zirimo iza SADC, abarundi, Wazalendo, FDLR ukongeraho n’abacanshuro b’abazungu bava mu Burayi no muri Aziya barimo Wagner bo mu Burusiya.
Amakuru akomeje kuvugwa ngo ni uko Kikwete yagiye muri Uganda ajyanye ubutumwa bwa Perezida Samia Suluhu, akaba yari afite ubutumwa bumwe n’ubwa Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bombi bagamije gusaba Perezida Museveni ko yabafasha kumvisha umutwe wa M23 ukaba warekura mu buryo bw’ibanga abasirikare ba Tanzania n’aba Afurika y’Epfo wafashe mpiri.
Impamvu y’ibi ngo bikaba ari ukurwana ku isura y’Ibihugu byabo bifatwa nk’ibikomeye ku mugabane ndetse bikaba binahiriye muri SADC ari nayo mpamvu byohereje Ingabo mu Burasirazuba bwa DR Congo guhangana n’umutwe wa M23 ugizwe n’abanye Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bavuga ko bbaharanira uburenganzira bwabo bakomeje kwamburwa.
Kuva Ingabo za SADC zagera mu Burasirazuba bwa DR Congo, byavuzwe ko abasirikare ba Afurika y’Epfo n’aba Tanzania bafashwe mpiri ku bwinshi ku buryo ngo baba bagera muri magana, ku munsi w’ejo bikaba byaravuzwe ko hari umusirikare ukomoka muri Tanzania ufite ipeti rya Lieutenant Colonel nawe wafatiwe mu nkengero za Sake.
N’ubwo Afurika y’Epfo na Tanzania bikomeje gukora hirya no hino bishaka amaboko yabifasha kugomboza abasirikare babyo bafashwe na M23, uyu mutwe nawo wifuza ko ibi bihugu byareka kuwugabaho ibitero ndetse ngo bikaba byakura ingabo ku butaka bwa DR Congo maze ngo ukabona kurekura imfungwa zabo ufite n’ubwo ngo byaba mu ibanga nk’uko bo babyifuza. Kuri ibi kandi ngo aba bagabo bifuza ko haba imishyikirano ihuza impande zihanganye kuko ngo basanze intambara ntacyo yageraho. Gusa M23 ikaba isabwa kwigengesera ngo hato itazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo mu mpera za 2012 n’ubundi bigizwemo uruhare n’uyu Kikwete wayoboraga Tanzania.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yakomereje i Juba muri Sudani y’Epfo, akaba yarahuye na mugenzi we Perezida Salva Kiir uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, aho bivugwa ko baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo nk’uko byagenze mu biganiro byabereye i Entebbe kuri we (Ramaphosa) no kuri Kikwete wayoboye Tanzania akaba ari n’inshuti y’amagara y’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.


