Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Ibitero bya FARDC ku Banyamulenge byateje impungenge n’impaka zikomeye.

Kuwa 25 Ukuboza 2024, mu gihe hirya no hino ku Isi abantu bizihizaga Noheri, ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) zatangije ibitero ku baturage b’Abanyamulenge.

Muri ibyo bitero, byibasiye abasivili bari mu misa no mu ngendo za Noheri, hishwe uwitwa Florence Rwidegembya w’imyaka 14 n’abandi baturage batandukanye batewe ibisasu mu bice hatandukanye.

Abanye Congo b’Abanyamulenge bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano w’imiryango yabo iri mu Minembwe, aho bamwe bari bohereje imiryango yabo kuruhukira muri ibi bihe by’aminsi mikuru.

Mu myigaragambyo yabereye muri Amerika, aba bantu banenze Ambasade ya Amerika ku bw’ituze ryayo mu gihe FARDC, Maimai, ndetse n’ingabo z’u Burundi bikomeje kwibasira abasivili.

Ibi bitero kandi byamaganywe n’abavuga rikijyana barimo Me Moïse Nyarugabo, umunyapolitiki wo muri Congo.
Yashinje guverinoma ya RDC gukwirakwiza amakuru atari yo, avuga ko nta mirwano yigeze iba hafi y’ikibuga cy’indege cya Minembwe, ahubwo FARDC yibasiye urubyiruko rwa Twirwaneho mu bice by’aho nka Kabingo, Evomi, Kalingi, na Biziba, ahantu hagera kuri kilometero 20 uvuye ku kibuga cy’indege.

Nyarugabo yavuze ko guverinoma ifite ubushobozi bwo kumenya ukuri, ariko ihitamo kwihishahisha inyuma y’ibinyoma mu nyungu zayo bwite, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ibi bikorwa bigayitse.

Related posts

Uganda: Umugabo yarwanye n’intare arayica, bamwe bati ni ‘Dawidi’ abandi bati ni ‘Samusoni’ [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Abarimu bo mu mashuri yigenga bakorana na Koperative Umwalimu SACCO barayishinja ubuhemu.

N. FLAVIEN

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wihandagaje usaba kuganira n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777