Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Ibiteganywa n’Itegeko Nshinga iyo Minisitiri w’Intebe wari mu mwanya avuyeho.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Dr. Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka irindwi n’amezi 10 ari kuri uyu mwanya.

Nyuma y’uko Dr. Nsengiyumva agizwe Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, benshi bakomeje kwibaza ikiri bukurikireho dore ko hari n’abumvaga ko abagize Guverinoma ari ntayegayezwa, cyane ko hari n’abari bamaze iminsi ibarirwa ku ntoki ari bwo bahawe imyanya mishya.

Ingingo ya 116 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ivuga ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, ariko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.

Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga rivuga ko: “Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma bose begura.”

Ibi bivuze ko ingingo ya 124 iha Minisitiri w’Intebe uvuyeho inshingano zo gushyikiriza Perezida wa Repubulika ubwegure bwa Guverinoma. Gusa abagize guverinoma bakomeza gukora inshingano zimwe na zimwe zisanzwe ariko hari ibyemezo baba batemerewe gufata.

Iyo ubwegure bwa Guverinoma bumaze gushyikirizwa Umukuru w’Igihugu, Perezida wa Repubulika aba agomba gushyiraho Guverinoma nshya.

Agaka ka gatatu k’ingingo ya 114 y’Itegeko Nshinga kavuga ko Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika agiriwe inama na Minisitiri w’Intebe, ashyiraho Guverinoma yubahirije ihame ryo gusaranganya ubutegetsi, gukurikiza imyanya imitwe ya politiki yabonye mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko no kureba ababifitiye ubushobozi.

Iyo Minisitiri w’Intebe mushya amaze kurahira, abaminisitiri bagize Guverinoma na bo bararahira.

Abari basanzwe muri Guverinoma yari iyobowe na Dr. Edouard Ngirente wakuwe mu nshingano bashobora kuguma ku myanya bari bafite, hari abashobora guhindurirwa cyangwa se hakinjizwamo amaraso mashya ariko bose bongera kurahira nka Guverinoma nshya iba itangiye imirimo.

Dr Justin NSENGIYUMVA ni we Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe mushya n’abagize Guverinoma barahirira inshingano imbere y’Umukuru w’Igihugu n’Inteko Ishinga Amategeko.
Dr Edouard Ngirente yasimbuwe Ku mwanya yari amazeho imyaka 7 n’amezi 10.

Related posts

CECAFA Kagame Cup 2025: APR FC ihagarariye u Rwanda yamenye itsinda irimo

KALISA

U Rwanda rutsinze Mozambique 1-0 rwongera amahirwe yo kwitabira CAN 2022 izabera muri Caméroun.

N. FLAVIEN

Abantu 114 muri Congo Kinshasa bamaze kwandura Icyorezo cyiswe ‘Monkeypox’.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777