Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, muri Teritwari ya Nyiragongo humvikanye urusaku rw’ibiturika biremereye, benshi mu babyumvise bemeza ko ari imirwano yahuje abarwanyi ba M23 n’igisirikare cya Leta ya DR Congo mu gace kegereye cyane umujyi wa Goma uhanzwe amaso na benshi.
Amakuru yashyizwe ku mbugankoranyambaga zegamiye kuri Leta ya DR Congo yavugaga ko imirwano ikomeye yabyukiye muri Nyiragongo kuri uyu wa Gatandatu, aho ngo igisirikare cya Leta, FARDC cyari gihanganye n’abarwanyi ba M23. Aya makuru yakomezaga avuga ko abaturage bo mu gace ka Rusayo, Gurupoma ya Mudja, bemeje ko kuva mu gitondo bumvaga ibisasu by’imbunda ziremereye
Uwitwa Kabumba Justin yari yemeje ko “Abarwanyi ba M23 babyutse bagaba ibitero ku birindiro bya FARDC hamwe na Wazalendo biri mu gace kitwa Kanyamahoro mu birometero nka makumyabiri uvuye mu mujyi wa Goma. Ubwoba ni bwose mu baturage ariko ntibirasobanuka neza”.
N’ubwo byatangajwe gutya, hari amakuru yandi yavuye mu bantu ba hafi mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko ibyabaye atari imirwano nk’uko byatangajwe ko ahubwo ari ibisasu by’imbunda ziremereye byarashwe mu rwego rwo kwitoza kurashisha imbunda nshya ziremereye kandi zigezweho.
“Ntabwo ari imirwano ahubwo ni ibisasu by’imbunda ziremereye zigezweho z’ingabo zacu zari mu myitozo yo gukoresha izi mbunda. Iyi myitozo yabereye mu Kanyanja muri Gurupoma ya Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo ahari ikigo gikoreshwa na FARDC mu kwitoza guhamya neza hakoreshejwe intwaro rutura zigezweho z’igisirikare cyacu”.
Aka gace ko mu kibaya gakunze kumvikanamo ibisasu by’imbunda ziremereye, akenshi bikaba bivugwa ko FARDC iba iri mu myitozo n’ubwo hari igihe aba ari urugamba kuko ari agace M23 igabanye na FARDC iri kumwe na FDLR bose bakaba bagabanyijwe n’ikirunga cya Nyiragongo.
Ibi bibaye mu gihe M23 yatangaje ko itazakomeza kurebera indege za Sukhoi-25, Kajugujugu za Mi-24 na Drones z’intambara bikomeza guhagurukira ku kibuga cy’indege cya Goma ndetse n’icya Kavumu (Bukavu) kuko ngo ibitero byazo byica abasivile bikanibasira ibirindiro byabo [M23]. Benshi bakaba baketse ko M23 yaba ifite gahunda yo gufata ibi bibuga by’indege bibiri mu buryo bwihuse.

