Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Ikoranabuhanga Iteganyagihe

Ibimenyetso bya Nyiragongo byatumye abatuye i Gisenyi na Goma bongera guhabwa umuburo.

Abatuye mu bice bya Goma na Gisenyi no mu bice bihegereye, bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo na Nyamuragira, byagaragaje ibimenyetso bidasanzwe bityo ko bakwiye kuba maso.

Bikubiye muri raporo yashyizwe hanze n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibirunga muri Goma, OVG (Observatoire Volcanologique de Goma) kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022.

Ibimenyetso byashingiweho, byagaragaye hagati ya tariki 02 na 09 Ukwakira 2022 ahagaragaye ibimenyetso binyuranye.

Itangazo rya OVG, rivuga ko muri icyo gihe hagaragaye ibimenyetso ku birunga bibiri ari byo Nyamuragira na Nyiragongo.

Iri tangazo rivuga ko muri icyo cyumweru kugeza tariki 08 Ukwakira habaye imitingito itatu yabaye mu bice byo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Kivu.

OVG itangaza ko tariki 09 Ukwakira 2022 habaye imitingito ibiri irimo uwabaye saa 09:25’ n’uwabaye saa 20:10’ yari ku gipimo kiri hagati ya 3,4 na 3,8.

Iki kigo kivuga ko iyi mitingito yatewe n’imyivumbagatanyo y’ibikoma biba biri muri biriya Birunga, biba bishaka gusohoka, gitangaza kandi ko muri kariya gace hari umwuka wo guhumeka utameze neza.

OVG ivuga ko ibi Birunga bibiri biri muri bicye bigikomeje gukora ku Isi, itangaza ko izakomeza gucungira hafi iby’ibi birunga, ikamenyesha amakuru yabyo.

Abatuye mu bice birebana n’ibi birunga bya Nyiragongo na Nyamuragira, bavuga ko muri iyi minsi hari kugaragara ibara ritukura mu kirere cyane cyane mu masaha y’ijoro, ibintu bemeza ko bishobora kuba binafitanye isano n’ubushyuhe budasanzwe mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda n’Uburasirazuba bwa DR Congo.

Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka muri Gicurasi umwaka ushize wa 2021, aho cyanangije ibikorwa by’abaturage b’i Goma n’abo mu Karere ka Rubavu mu Rwanda.

Imitingito yakurikiye iruka ryacyo kandi yangije ibikorwa binyuranye by’abaturarwanda mu Mujyi wa Rubavu ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi byinshi.

Itangazo rya OVG riburira.
Ikirunga cya Nyiragongo kiri kugaragaza ibara ry’umutuku hejuru yacyo mu masaha y’umugoroba.

Related posts

Urutonde rw’Abayobozi b’Uturere batowe, abashya ndetse n’abasubiye mu myanya bahozemo.

N. FLAVIEN

Gicumbi: Umukobwa w’imyaka umunani yishe musaza we amukubise majagu.

N. FLAVIEN

Fondasiyo Lantos yasabye Ubwongereza kwanga Ambasaderi Busingye uherutse kugenwa n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777