Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

Hoteli Château le Marara yahogoje benshi yongeye gufungura imiryango

Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwishimira ibyo bagezeho, bakabikora banizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 ari nako binjira muri 2026, abari bafite inzozi zo kongera kuruhukira ahantu heza cyane nko muri Château Le Marara iherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi, bashyizwe igorora kuko iyi Hotel ifite umwihariko w’imiterere yayo yongeye gufungura imiryango nyuma y’amezi hafi atandatu ifunze.

Mu butumwa bashyize ku rukuta rwa X, Akarere ka Karongi iyi Hotel iherereyemo, katangaje ko abari bafite inzozi zo kongera kuruhukira ahantu heza zabaye impamo, Château le Marara ikaba yongeye gufungura imiryango.

Ubwo butumwa bugira buti: “Inzozi mwari mufite zo kuruhukira ahantu heza cyane mu Rwanda zabaye impamo! Château Le Marara, ya nyubako y’agatangaza iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi, yongeye gufungura amarembo! Muri aka Karere hari hoteli 14 ziteguye kubakirana urugwiro.”

Amakuru yageze kuri WWW.AMIZERO.RW mu minsi ishize ni uko hari abanyamategeko bari bamaze iminsi bakurikirana ifungwa ry’iyi Hotel, bacukumbura akantu ku kandi. Icyavuyemo ngo ni uko yemerewe kongera gukora ariko hakazamo ikindi kigo, mu buryo ariko butabangamira nyiri umushinga, bivuze ko buri wese abonamo inyungu maze abari basanzwe bayigana nabo bagasoza umwaka mu byishimo dore ko iyi nyubako ari yo Hotel rukumbi mu Rwanda ifite bene iyi miterere.

Guhera tariki 22 Nyakanga 2025, y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwafunze ibikorwa bya Hoteli Château le Marara nyuma yuko iperereza ryerekanye ko yakoraga itarabiherewe uruhushya.

Itangazo rya RDB ryo ku wa 21 Nyakanga 2025 ryagaragazaga ko guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, Hoteli Château le Marara “ntiyemerewe kongera gukora”.

Riti: “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye. Kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi Hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.”

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwagaragaje ko abantu bose batanga serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu bagomba kuba bafite uruhushya rwemewe rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugengo bigenwa n’itegeko.

Bati: “Uru ruhushya rugaragaza ko ibikorwa byujuje ibisabwa by’ibanze ku bijyanye n’umutekano, serivisi nziza n’imikorere, hagamijwe kurinda ababagana n’iterambere ry’ubukerarugendo rusange mu gihugu cyacu.”

Hoteli Château le Marara yagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bwa Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC na Uwera Bonnette, bwahabereye bikavugwa ko bahawe serivisi mbi.

Musemakweri na Uwera bashinje iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho mu gihe ibirori byabo byabaga, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli bivugwa ko iriho.

Gusa ubuyobozi bwa hoteli bwahise bugana iy’ubutabera buvuga ko abageni bakangishije hoteli ibikorwa byo kuyisebya no gukoresha uburiganya ngo batishyura amafaranga bari bari bayibereyemo.

Ku wa 18 Nyakanga 2025, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko bazi iby’icyo kibazo kandi ko hari gukorwa iperereza ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho ngo bitaribangamira. Yagize ati: “Iyo dosiye turayizi kandi iri gukorwaho iperereza. Nta byinshi twavuga, bitaribangamira.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwahamije ko “Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.”

Hotel ifite umwihariko wo kubakwa nk’inzu z’ibwami.

Iyi Hotel yari yafunzwe mu kwezi kwa karindwi izira gukora nta byangombwa.

Related posts

Tshisekedi yashimiye Ibihugu by’inshuti bikomeje gupfusha ingabo zitangira DR Congo.

N. FLAVIEN

Gakenke: Imbabura zirondereza ibicanwa zitangwa na APEFA, igisubizo ku baturage b’amikoro macye.

N. FLAVIEN

Ukraine: Maneko zigurisha amakuru ku Burusiya zirashakishwa kubura hasi no hejuru.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777