Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Ubukungu

Haribazwa byinshi ku cyemezo cya CAF gitegeka u Rwanda kwakirira Benin iwayo kubera kutagira Hoteli.

Kuba mu Mujyi wa Huye uherereye mu Ntara y’Amajyepfo ngo nta Hoteli iriyo yujuje ibisabwa na CAF, byatumye u Rwanda rwangirwa kwakira umukino wo kwishyura wagombaga kuzabera kuri Stade ya Huye, maze rutegekwa gukinira imikino yombi (ubanza n’uwo kwishyura) mu Gihugu cya Benin, ibintu u Rwanda rutaragira icyo rutangazaho kugeza ubu kandi bikaba byanababaje benshi kuko basanga harimo no gusuzuguza Igihugu nk’u Rwanda rumaze kwamamara mu gutegura no kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga bikomeye kurenza n’irushanwa rya Afurika.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, yategetse u Rwanda kwakirira Benin kuri Stade yayo ku wa 27 Werurwe, aho kuyakirira mu Rwanda (Stade Huye) nk’uko byari biteganyijwe nyuma y’uko iyi Stade yari yashyizwe ku rutonde n’iyi mpuzamashyirahamwe rw’izemerewe kwakira imikino.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yategetse u Rwanda kwakirira Benin iwayo ku munsi wa Kane w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 mu gihe hasigaye iminsi itanu gusa ngo umukino ube, ibintu byatumye benshi bibaza niba nta cyaba kibyihishe inyuma kuko bitumvikana neza ukuntu wakemera Stade utabanje kureba niba ibisabwa byose bihari, byagera ku munota wanyuma ukisubiraho.

N’ubwo ariko hari abibaza ibi, CAF yo yagaragaje ko yashingiye ku kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Gihugu cya Benin ndetse ko nyuma y’igenzura ryayo, yasanze Hoteli ziri mu Karere ka Huye ziri ku rwego ruciriritse ugereranyije n’ibisabwa ku buryo ngo batakemerako zakira abari mu irushanwa nk’iri.

Bagira bati: “Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yakiriye ikirego cy’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Benin ko nta Hoteli z’inyenyeri enye zujuje ibipimo mpuzamahanga bisabwa byo kwakira amakipe n’abayobozi muri aka gace kavuzwe. Nk’uko mubizi, CAF yaburiye ishyirahamwe ryanyu inshuro nyinshi ko hakenewe nibura Hoteli eshatu z’inyenyeri enye cyangwa izisumbuyeho muri Huye zishobora kwakira amakipe, abasifuzi n’abayobozi mu gihe cy’imikino y’amakipe makuru ya CAF”.

Iki cyemezo cya CAF cyatumye hanzurwa ko umukino wo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Cotonou muri Benin nk’uko iyi Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika yabitegetse u Rwanda aho kubera kuri Stade ya Huye nk’uko byari biteganyijwe, ibintu bitavuzweho rumwe ku bakurikiranira hafi ibya Ruhago mu Rwanda.

CAF igira iti: “Bitewe n’uburyo imikino yegeranye, Stade de l’Amitié Mathieu Kérékou y’i Cotonou ni yo izakira umukino w’Umunsi wa Kane u Rwanda ruzakiramo Bénin”.

Iki cyemezo kikimara kujya hanze, hari bamwe bahise bavuga ko abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda bakwiye guhanwa kuko ngo batumva ukuntu Igihugu nk’u Rwanda kimaze kuba ikirangirire ku Isi mu kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga, yemwe ngo kugeza no ku Nteko Rusange ya FIFA, rukorwa mu jisho na CAF ngo kubera kubura Hotel y’inyenheri enye mu Mujyi nka Huye uri mu Mijyi yatoranyijwe kunganira Umurwa Mukuru wa Kigali !

Bavuga ko ibi ari ugusuzuguza Igihugu ndetse ngo bikaba byerekana ko ibyo bakora batabizi kuko ngo utatekereza kubaka Stade ngo ureke gutekereza aho abazayikoniramo bazacumbika cyangwa se baziyakirira kuko ngo bisanzwe bizwi ko Umujyi wa Huye ukennye cyane ku mahoteli agezweho, ikintu cyari gutuma bakora ibishoboka byose byibuze eshatu zo ku rwego rw’inyenyeri enye zikaboneka.

Gusa ku rundi ruhande, hari n’abavuga ko ruswa ikunze kuvugwa muri CAF nayo yaba yabigizemo uruhare, ngo u Rwanda rukaba rwaranze gutanga akantu ku bari muri Komisiyo (Commission) y’ubugenzuzi bigatuma rufungirwa amazi n’umuriro kuko ngo bitumvikana neza ukuntu mu gihe cya vuba gishize baba baremeye ko Stade ya Huye izakira imikino, bagera uyu munsi bati wapi byahindutse, bakibaza niba izo Hoteli batarazirebyeho.

Ibaruwa y’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Stade yo muri Benin yatanzwe na CAF ko ari yo u Rwanda rugomba kwakiriraho umukino warwo n’iki Gihugu.
Stade ya Huye yagombaga kuzakira umukino wo kwishyura uhuza u Rwanda na Benin.

Related posts

DRC: Imyiteguro ikakaye y’urugamba rwo kwambura M23 Bunagana irarimbanije.

N. FLAVIEN

Amerika yivuganye Usamah al-Muhajir umwe mu bayobozi ba Leta ya Kiyisilamu.

N. FLAVIEN

Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zidasanzwe wahawe umuyobozi mushya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777