Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Hamas yemeye amasezerano yo guhagarika imirwano.

Itangazo umutwe wa Hamas washyize ahagaragara rivuga ko ubuyobozi bwayo bwemeye ingingo zigize amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza, iki cyemezo ukaba wakimenyesheje abahuza bo muri Qatar na Misiri.

Ibisobanuro birambuye kuri aya masezerano birimo igihe guhagarika imirwano bizamara nicyo bisobanuye ku ngwate z’abanya Isiraheli Hamas ifite muri Gaza ntibyari byatangwa. Gusa aya masezerano bisanzwe bizwi ko ateganya ihagarika ry’imirwano mu gihe gito kandi zimwe mu ngwate za Isiraheli zikarekurwa.

Ibi Hamas ibitangaje hashize amasaha make Isiraheli itegetse abasivile hafi ibihumbi ijana guhunga agace ka Rafah kari mu majyepfo ya Gaza mbere y’igitero ingabo z’iki gihugu ziteganya kuhagaba. Abantu babarirwa mu bihumbi bari batangiye guhunga Rafah, bamwe berekeza ahantu hari umutekano Isiraheli yabategetse kujya.

Itangazo rya Hamas rivuga ko yemeye amasezerano yo guhagarika imirwano rije nyuma y’ibyumweru byinshi haba ibiganiro byasaga nkaho bidatera intambwe. Ni ibiganiro byaruhanije cyane bitarimo gusa Hamas na Isiraheli ku buryo butaziguye, ahubwo birimo na none Amerika, Qatar na Misiri.

Hamas yari imaze igihe yo ishaka ko habaho amasezerano yo guhagarika imirwano burundu ariko Isiraheli ibyo ntabwo ibikozwa ngo kubera ko byatuma Hamas yongera kuzura umutwe. (BBC)

Related posts

DR Congo ikomeje kuzenguruka Isi ishaka intwaro zigezweho yageze muri Indonesia [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Amateka y’umunsi mukuru wa Pasika hashingiwe ku myemerere itandukanye.

N. FLAVIEN

Rubavu: Perezida Paul Kagame yakiriye Tshisekedi wa DR Congo wasuye u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777