Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje ingabo z’u Rwanda, RDF ‘kwinjirira guteje akaga imikorere ya GPS y’indege cyane cyane iza gisirikare ariko n’iza gisivili zikaba zitarasigaye. Ibi ngo RDF ikaba ibikora mu bice biberamo intambara byo mu burasirazuba bwa DR Congo.
DR Congo ishinja RDF kwinjirira GPS (Global Positioning System) ikoreshwa n’indege mu gukoresha ihuzanzira ‘signals’ z’icyogajuru mu kwerekana aho indege iri umwanya ku wundi, kwerekana icyerekezo n’umuvuduko, n’amakuru yerekana uko indege iva aho iri igana aho yerekeza.
Leta ya DR Congo ivuga ko yabonye “ibitero byo kwinjirira mu buryo butemewe”, ibizwi nka ‘spoofing’ muri ‘cybersecurity’ amayira y’indege mu turere twa Kivu ya Ruguru, n’akarere gakikije Goma harimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga no mu byerekezo byaho byose.
Itangazo rya minisiteri y’itumanaho ya DR Congo rivuga ko ibi bitero bishyira mu kaga indege za gisirikare ndetse hadasigaye n’iz’ubucuruzi, n’ubutumwa bwo gufasha abantu bari mu kaga.
Kinshasa ivuga ko iperereza tekinike “ryahamije ko ibyo bitero ari igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda n’abakorana na zo bitwa M23 mu mugambi muremure wo gukomeza kubuza amahoro DR Congo”.
Ikirego cyo muri ubu bwoko ni gishya mu byo Leta ya Kinshasa imaze igihe ishinja iya Kigali ku bibera mu burasirazuba bw’iki gihugu cyayigojwe n’intambara z’urudaca.
Uruhande rw’u Rwanda cyangwa M23 nta cyo biratangaza kuri ibi birego bya Kinshasa. Gusa abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bagiye basubiramo ko ikibazo cya DR Congo kireba Abanyecongo ubwabo atari ikibazo cy’abanyarwanda.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko ibi ari uguhonyora gukomeye amategeko mpuzamahanga agenga kudakoresha intwaro ku basivile, igasaba urwego mpuzamahanga rw’indege za gisivile gufatira ibihano u Rwanda.
Leta ya DR Congo yageze ku miryango mpuzamahanga n’Ibihugu bitandukanye isabira u Rwanda ibihano, irushinja gutera ubutaka bwayo iciye muri M23.
Leta y’u Rwanda inenga ubutegetsi bwa DR Congo kunanirwa gukemura ikibazo cya M23 nk’Abanyecongo n’ikibazo cy’impunzi z’Abatutsi b’Abanyecongo bari mu Rwanda, Uganda n’ahandi, ikavuga ko ikibazo cyabo ari cyo gituma M23 igenda ikongera ikagaruka. Ishinja kandi ingabo za DR Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Kuri aya makimbirane hagati y’Ibihugu, mu 2012 hashyizweho urwego rw’ingabo n’inzobere rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rugenzura ibikorwa by’umutekano mucye hagati y’imipaka y’ibi bihugu, ntibizwi niba DR Congo yagejeje kuri uru rwego iki kirego gishya (BBC).