Abaturage bo mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo biganjemo insoresore babyukiye mu myigaragambyo bise iyo kwamagana u Rwanda na Uganda bikomeje kuvogera ubutaka bwabo mu isura ya M23.
Abantu babarirwa mu bihumbi bo muri Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa DR Congo bahuriye mu Mujyi wa Goma, bitwaje ibyapa, imihoro, ibibando n’ibindi, bavuga ko barambiwe agasuzuguro k’u Rwanda na Uganda bikomeza gushyigikira Umutwe bita uw’iterabwoba wa M23.
Aba baturage bumvikanye basaba Perezida Félix Tshisekedi kubemerera bagashoza intambara k’u Rwanda kuko ngo DR Congo ari Igihugu kinini bise inzovu, ngo bityo u Rwanda nk’agahugu gato ntigakwiye kubakanga ngo kababuze amahwemo.
Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yateguwe n’amashyirahamwe ikaba yabanjirijwe n’indi y’urubyiruko rucye yabaye ku cyumweru tariki 30 Ukwakira maze uru rubyiruko rugatwika ibendera ry’u Rwanda bivugwa ko bari bakuye kuri imwe muri Bank ikorera i Goma, bakaba bararitwikiye hafi ku mupaka munini uzwi nka Grande barrière.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe Kinshasa yamaze kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda irega imuziza ko u Rwanda rutera inkunga abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira uduce twinshi muri Rutshuru n’ahandi.
N’ubwo DR Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, rwo rubihakana rwivuye inyuma kuko ngo ibibazo by’abanyecongo bikwiye gukemurwa nabo ubwabo batitwaje undi uwo ari we wese.
Uburasirazuba bwa DR Congo bumaze igihe burangwamo imirwano y’urudaca iterwa n’imitwr myinshi yahagize indiri. Tariki 19 Ukwakira 2022, nibwo imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC ifashwa na FDLR na Mai Mai.
M23 yubuye imirwano mu mwaka ushize, nyuma yo gushinja guverinoma ya Congo kunanirwa kubahiriza amasezerano yagezweho n’impande zombi agamije gushyira abarwanyi mu ngabo za Leta.
N’ubwo mu nama nkuru y’umutekano muri DR Congo yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 bamaganye imvugo zihembera urwango n’ibikorwa by’urugomo ku banyarwanda n’abanyecongo bavuga ikinyarwanda, muri iyi myigaragambyo imvugo nk’izi nizo zari ziganje ndetse bamwe mu nsoresore bakaba bari bitwaje intwaro gakondo nk’imihoro n’ibindi.
Hari amakuru kandi yemeza ko bamwe mu bacuruzi b’abanyarwanda bageze i Goma bahohotewe bamwe bakamburwa ndetse ngo hakaba hari n’abakubiswe cyangwa se bagahutazwa.

1 comment
Ndabona Ibintu Bitoroshye.
RDC yagakwiye gushaka uko ikemura Ibibazo byayo ikirinda kujugunya igipira cyabo kubandi.