Umuhanzi Muhawenimana Jean Marie Vianney uzwi nka Gishyitsi JMV n’umugore we Nkubito Roseline ukora umurimo w’ivugabutumwa, ubwo bari mu giterane cyateguwe n’Itorero ADEPR Bushenge mu rwego gukomeza gushimira Imana no gukomeza kwagura umurimo wayo, bahishuye ko bitewe n’ubuntu bw’Imana babaye abasazi.
Muri iki giterane cyabaye ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, kigatumirwamo abavugabutumwa batandukanye ndetse na Chorale Urumuri yo kuri ADEPR Karengera, uyu muhanzi Muhawenimana Jean Marie Vianney uzwi nka Gishyitsi JMV, yavuze aho yakomoye iri zina rya Gishyitsi. Ati: “Byavuye ku ndirimbo nakoze nyita ‘Gishyitsi cya Dawidi‘ maze kubera kuyiririmba cyane, mfata izina ntyo”.
Ubwo Ev. Nkubito Roseline, umugore wa Gishyitsi yari atangiye kwigisha ijambo ry’Imana, yakomoje ku kuntu ubuntu bw’Imana bwabahinduye abasazi. Yagize ati: “Umugabo wanjye yabaye umusazi kubera ubuntu bw’Imana bityo rero nanjye nahise mba umusazi, kuri ubu tunyuzwe n’ubuntu bw’Imana yacu“. Yasabye abantu gukomerera mu Mwami.
Aganira n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW, Gishyitsi JMV yatangaje ko ari gutegura ibiterane bityo akaba asaba abantu gukomeza kumuba hafi no kumusengera kuko ngo ku mbaraga ze atakwishoboza mu rugendo rugamije kurushaho kwamamaza Ubwami bw’Imana.



