Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike

Gicumbi: Perezida Kagame yibukije abanyamuryango ko intare zihora ari intare zidashobora guhinduka impyisi.

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba asanzwe ari na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye abanyamuryango b’Uturere twa Gicumbi, Rulindo, Burera n’abandi bari bateraniye i Gicumbi ko abashimira iterambere bamaze kwigezaho, avuga ko kuba yasanze ibyo basezeranye barabikoze, bishimangira ko ari intare kandi ko intare zihora ari intare zidashobora guhinduka ngo zibe impyisi.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yashimye abanyamuryango bari bateraniye kuri Stade ya Gicumbi ko baje kumureba ngo baganire ari benshi, aberurira ko abizeye kuko ngo igihango bafitanye badateze kugitatira. Yabasabye gukomeza kurinda umutekano kuko iterambere ryose ari wo rishingiraho.

Mukarwego Alphonsine w’imyaka 58 akaba afite abana 10, yashimiye FPR-Inkotanyi ku isonga Paul Kagame wabazaniye ibyiza, kuri ubu ngo abanywaga kanyanga bakaba banywa amata. Ashimira Paul Kagame yagize ati: “Mwarakoze rwose kuko mwaturinze, twabanye mu rugamba rwo kubohora Igihugu kuko mwaduhungishije mukatujyana Gishambashayo. Najyaga ntekereza icyo nakitura FPR nkakibura ariko Nyakubahwa mu bana 10 batandatu nibo banjye abandi bane ni abo ndera mu rwego rwo kwitura ineza namwe mwatweretse ubwo mwabohoraga Igihugu”.

Shirimpumu Jean Claude uvuka mu murenge wa Shangasha akaba umuhinzi mworozi ukomeye, nawe yashimye Umuryango FPR-Inkotanyi, avuga ko ibi byiza byose babikesha umutekano bahawe n’Inkotanyi. Ati: “Turashima FPR-Inkotanyi yoroje abanya Gicumbi ubu Gicumbi turi ku isonga mu mukamo, nyuma yo kutugabira ubu batwujurije n’uruganda rwongerera agaciro umukamo, ku buryo tugiye gukirigita ifaranga. Turashima cyane kandi kaburimbo twahawe, kuri ubu ibirayi bivuye i Musanze bigera iburasirazuba bikiri bizima. Ibitoki bivuye iburasirazuba nabyo bigera mu majyaruguru bikiri bizima”.

Akarere ka Gicumbi umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yiyamamarijemo ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kakaba akarere gafite imishinga myinshi igateza imbere, ku isonga hakaza ‘Green Gicumbi’ abenshi birahira kuko yahinduye ubuzima bwabo ibibazo bagiraga bikaba amateka. Umuhanda Nyagatare-Gicumbi-Base nawo ukaba warahinduye byinshi mu buhahirane bw’abaturage ba Gicumbi ndetse unabahuza n’utundi turere nka Rulindo, Burera, Gakenke two mu majyaruguru ndetse na Nyagatare yo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yabwiye abanyamuryango ko intare zidashobora guhinduka impyisi.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bitwaje ibyapa bigaragaza ibigwi by’umukandida.
Ibyishimo byari byose ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitabiriye ari benshi kuri Stade ya Gicumbi.

Related posts

Ingabo z’u Burundi mu myiteguro ihambaye yo kwigarurira Bukavu.

N. FLAVIEN

DRC: Perezida Félix Tshisekedi yagize ububasha busesuye muri guverinoma nshya.

N. FLAVIEN

Liverpool yashimangiye agahigo ko kudatsindirwa na Arsenal mu rugo

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777