Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

General Muhoozi yambitswe n’umugore we ibirango by’ipeti aherutse guhabwa na se.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, Muhoozi Kainerugaba yambitswe ibirango by’ipeti rishya rya General aherutse guhabwa na se mu buryo butavuzweho rumwe mu karere.

Gen Muhoozi yambitswe ibi birango n’umugore we Charlotte Nankunda ku ruhande rumwe hamwe na sewabo Salim Saleh (murumuna wa Perezida Museveni), nk’uko biboneka mu mashusho yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu benshi biganjemo abatwara za moto bagaragaye hafi y’ibiro bikuru bya gisirikare bya Bombo muri Uganda aho iki gikorwa cyabereye mu gushyigikira Muhoozi.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryo ryasabye ko aho kugororerwa Muhoozi yari akwiye gufungwa kubera icyaha cy’imyitwarire mibi y’umusirikare ihanwa n’itegeko.

Mu cyumweru gishize Muhoozi yazamuwe ku ipeti rya General anakurwa ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Hari nyuma y’ubutumwa bw’uruhererekane yatangaje kuri Twitter, harimo aho yavuze ko we n’ingabo ze bafata umujyi wa Nairobi muri Kenya mu byumweru bibiri.

Ibi byakuruye uburakari ku ruhande rw’abaturage ba Kenya, ndetse biba ngombwa ko Perezida Museveni asaba imbabazi kubera ibyavuzwe n’umuhungu we.

Kumukura ku mwanya yari ariho ariko akanamuzamura ku ipeti nabyo byagarutsweho cyane n’abavuze ko yagombaga guhanwa aho kuzamurwa mu ntera mu gisirikare.

Muhoozi ubu ni undi Jenerali w’inyenyeri enye muri bacye bakiri mu gisirikare cya Uganda nyuma ya Gen David Muhoozi, na Gen Wilson Mbadi umugaba w’ingabo za Uganda.

Kubera ibyo avuga, benshi babona ko Muhoozi Kainerugaba arimo gutegurirwa gusimbura se ku butegetsi, ndetse abamushyigikiye bakunze kuboneka bambaye imyenda yanditseho ‘MK Project’ icyo bivugwa ko ari umushinga wo kumugeza ku butegetsi.

Perezida Museveni ntacyo yigeze avuga kuri ibi, ariko mbere yahakanye ko hari umushinga w’uko yasimburwa n’umuhungu we.

Ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ubutumwa kuri Twitter rivuga ko, kubera ibyo aherutse kuvuga kuri Kenya n’akarere, ryifuza ko Muhoozi “ajyanwa mu rukiko, akirukanwa mu gisirikare akajyanwa muri [Gereza] Luzira”.

Iri shyaka rivuga ko umukuru waryo yifuza ibi kuko Muhoozi yagize “imyitwarire mibi bikabije” ihanwa n’ingingo ya 145 mu mategeko y’ingabo za Uganda nk’uko tubikesha BBC.

Mu butumwa bwabo FDC igira iti: “Mu kumuzamura mu ntera, M7 [Museveni] yanyuranyije n’itegeko….Dushobora gusaba ko inkiko zisubiramo kuzamurwa kwa Muhoozi nyuma y’imyitwarire mibi bikabije”.

Related posts

APR FC izakina CECAFA Kagame Cup idafite bamwe mu bakinnyi  b’inkingi za mwamba

KALISA

Karongi: Umugore we yanze ko batera akabariro ahitamo kwiyambura ubuzima.

N. FLAVIEN

“Kuyobora Chorale ntabwo umuntu abisaba ariko iyo Imana ibonyeko ubikwiriye irabiguha”: Umuyobozi wa Chorale Abungeri.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777