General Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda yitabye Imana aguye mu Bubiligi aho yari amaze iminsi atuye nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uyu musaza ufatwa nk’uwa mbere wabonye ipeti rya Jenerali wuzuye mu Rwanda (Full General) yahoze mu gisirikare cya Habyarimama Juvénal (FAR) aza kugira uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha hagati ya FPR Inkotanyi n’ubutegetsi bwa Habyarimama.
General Marcel Gatsinzi wari witabye Imana ku myaka 75 y’amavuko yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, ubu ni mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1948.
Nyuma y’imyaka 20, ni ukuvuga mu 1968, yinjiye igisirikare ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo (ES St André Nyamirambo), ajya mu Ishuri ry’Intambara ryo mu Bubiligi hagati y’umwaka wa 1974 na 1976.
Ubwo urugamba rwari rugeze mu mahina, Marcel Gatsinzi yahisemo kuva muri FAR yiyunga kuri RPA maze mu mwaka wa 1995, agirwa umugaba wungirije w’igisirikare cya Leta nshya yari imaze gushingwa mu Rwanda.
Hagati y’umwaka wa 1997 na 2000, General Marcel Gatsinzi yashinzwe kuyobora Gendarmerie y’Igihugu aho yavuye ajya gushingwa urwego rw’Igihugu rw’ubutasi (National Security Service) kugeza mu mwaka wa 2002.
Kuva mu 2002 kugera mu 2010 (igihe cy’imyaka 8 yose), yashinzwe kuyobora Ministeri y’Ingabo (MINADEF) aho yavuze agirwa Ministri ushinzwe kurwanya ibiza (2010 – 2013) ahita ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Amakuru atugeraho ni uko yaguye mu Bubiligi aho yabaga mu buzima bw’ikiruhuko cy’izabukuru, aho bivugwa ko yazize uburwayi ariko butatangajwe.
