Umunya Kenya Major General Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Burasirazuba bwa DR Congo, EACRF yeguye kubera ibyo yise ‘igitutu akomeje gushyirwaho n’abayobozi ba DRC’ ku buryo atari acyizeye umutekano we cyangwa ngo ingabo ayoboye zibashe gusohoza ubutumwa.
Abinyujije mu ibaruwa ndende, General Jeff Nyagah yagejeje ubwegure bwe ku Munyabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, kuri uyu 27 Mata aho yagaragaje ko yeguye kubera umutekano we utifashe neza na gato muri iki Gihugu cy’amahanga.
Maj Gen Jeff Nyagah mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yagize ati: “Nishimiye kukumenyesha ko neguye mu butumwa kubera impungenge zikomeye z’umutekano wanjye ubangamiwe, na gahunda zateguwe zigamije kuburizamo ubushake bwose bwa EACRF”.
Maj Gen Nyagah avuga ko habayeho kuvogera umutekano we, ku buryo aho yari atuye mu ntangiriro za Mutarama 2023 hoherejwe abacanshuro bakahashyira ibikoresho byumviriza, bahagurutsa za drones ndetse bakahagenzura ubwabo, ku buryo byatumye ahimuka, hanakomeza umugambi wacuzwe neza wo kumuharabika n’ingabo ze, ko badashaka kurwanya Umutwe wa M23.
Ibi kandi ngo bihuzwa n’uko Guverinoma ya DR Congo yakomeje gusaba ko ubuyobozi bw’izi ngabo bwajya busimburanwaho buri mezi atatu, ibintu ngo bitateganyijwe mu masezerano ashyiraho uyu mutwe, hakaniyongeraho ko mu minsi ishize hafunzwe konti ya Facebook ya EACRF, ibintu izi ngabo zivuga ko bigamije kuzica intege.
Uyu muyobozi w’Ubutumwa bw’ingabo za EAC muri DR Congo yeguye mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze iminsi bushyira mu majwi izi ngabo ko zananiwe kurwanya M23, mu gihe zo zivuga ko zahawe amabwiriza yo gufasha ngo uyu mutwe uhagarike imirwano, ubashe gushyikirana na Guverinoma.
Mu gihe ibyo byari bikigeragezwa, Umutwe wa M23 wakomeje kuva mu duce wari warigaruriye, ariko n’ubwo babikoze, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo akaba aherutse kuvuga ko badashobora kuganira na M23, ndetse ko “niba ari abanye-Congo nk’uko babivuga”, bagomba gushyira intwaro hasi bakajyanwa mu kigo bateguriwe, bagasubizwa mu buzima busanzwe nta yandi mananiza.
Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko ibyo nibirangira, nta mpamvu EACRF yaguma muri DR Congo, nyamara ku rundi ruhande, M23 nayo ikaba yarahise isubiza ko niba nta biganiro, nabo badateze gushyira intwaro hasi.
