Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Gen Muhoozi yavuze ko atumva ukuntu u Budage bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko atumva uburyo u Budage busanzwe buzwiho kugira abantu barebare bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi.

Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Mathias Schauer, amaze igihe atarebana neza n’abayobozi b’iki gihugu kuko ashinjwa gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Colonel Chris Magezi, ku wa 23 Gicurasi 2025 yatangaje ko mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2026, hari kuvuka imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.

Col Magezi yasobanuye ko bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abo mu ishyaka NUP riyoborwa n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Ati “Bamwe baregewe inkiko, bafungirwa muri kasho mu gihe bategereje kuburanishwa.”

Uyu musirikare yasobanuye ko ubwo yakurikiranaga abatera inkunga iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’ishyaka NRM, byagaragaye ko harimo zimwe muri ambasade z’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ziri i Kampala, atunga urutoki Ambasaderi Schauer.

Ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, iyi myitwarire ya Ambasaderi Schauer yatumye Igisirikare cya Uganda (UPDF) gitangaza ko cyahagaritse imikoranire yose cyari gifitanye n’u Budage.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yagize icyo avuga kuri Ambasaderi Schauer, mu buryo busa no kumukwena, ashimangira ko atumva uburyo u Budage bwohereje umugabo mugufi nk’uyu kubuhagararira.

Ati “Nshingiye ku mateka Abadage ni bo bantu bakwiriye kuba ari aba kabiri mu burebure i Burayi nyuma y’Abaholandi banywa amata menshi nka twe (Abahima, Abatutsi n’Aba-Dinka). Kubera iki bohereje Umudage ushobora kuba ari we mugufi ngo abe Ambasaderi hano.”

Ku wa 23 Gicurasi 2025 ni bwo UPDF yatangiye gushinja Ambasaderi Schauer gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Gen Muhoozi atangaje ibi mu gihe hashize iminsi mike yikomwe na Ambasaderi Mathias Schauer, amushinja gukoresha imvugo iteye impungenge. Iki gihe yamuregeye Gen Salim Saleh usanzwe ari se wabo, na we amwizeza ko azamuganiriza.(Igihe)

Related posts

Gutembereza abantu mu kirere hakoresheje imitaka byatangijwe mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Champions League: Real Madrid yo muri Espagne yegukanye igikombe cya 14 itsinze Liverpool yo mu Bwongereza.

N. FLAVIEN

AFC/M23 yatangaje aho ihagaze ku biganiro bya Doha.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777