Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 14 mu rwibutso rushya, biteganyijwe muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hashize imyaka ibiri Akarere ka Gatsibo gatangije ibikorwa byo kuvugurura urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, ruzaba ari rwo rwonyine muri aka Karere, aho ruzaba rugizwe n’ibice bitatu birimo: imva ishyinguyemo imibiri, inzu y’amateka n’ubusitani.
Umuyobozi w’aka Karere bwana Gasana Richard aganira na Muhaziyacu dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ubu ibikorwa byo kubaka biri ku musozo, ku buryo kwimuriramo imibiri yari isanzwe iri mu rwibutso rutari rujyanye n’igihe no gushyinguramo mu cyubahiro indi mibiri iherutse gukurwa mu cyobo kiri i Kiziguro biri gutegurwa.

Yagize ati: “Turateganya yuko muri iyi minsi 100 twibuka, imirimo yo kubaka urwibutso rushya izaba yashojwe akaba ari nabwo tuzashyingura mu cyubahiro”.
I Kiziguro hasanzwe hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe, ari rwo rufite ibice byavugururwe n’ibindi bishya byongereweho kugira ngo rube rwujuje ibisabwa kandi rwubatswe ku buryo burambye.
Muri uyu mwaka wa 2020-2021 aha i Kiziguro hakozwe ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi bakajugunywa mu rwobo bivugwa ko rwari rufite ubujyakuzimu bwa metero 30.
Meya Gasana abajijwe iby’iki gikorwa cyo gukura imibiri muri uru rwobo, yagize ati: “Igikorwa twaragishoje, imibiri twavanyemo kugeza uyu munsi nkubwiye umubare naba nkubeshye, kuko kubarura ntabwo byatworoheye kubera ko hari imibiri yari yarangiritse cyane, hari iyo twasanze yari yarahwanye n’igitaka”.
Yakomeje agira ati: “Imibiri twavanyemo twarayitunganyije, kandi nyuma yo kugera mu ndiba y’urwobo twasanze rufite metero 24 z’ubujyakuzimu, aho twageze mu ndiba ku rutare”.
Meya Gasana avuga ko nubwo gushakisha no gukura imibiri muri uru rwobo byashojwe, ndetse ubu rukaba rurimo gusibwa, hejuru hazasigazwaho metero eshanu, zizubakirwa zikanashyirwaho ikimenyetso kizajya kigaragara nk’urwibutso, kuko mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gukuramo imibiri byakorwaga hari amafoto n’amashusho yafashwe, azashyirwa mu nzu y’amateka, ku buryo amateka y’uru rwobo azakomeza kugaragara.
Ubuhamya bwagiye butangwa n’abarokotse Jenoside na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bugaragaza ko Abatutsi bishwe bakajugunywa muri urwo rwobo basaga ibihumbi bitanu.
Uretse urwibutso rwa Kiziguro ruri ku rwego rw’Akarere, mu Karere ka Gatsibo hari urundi rwibutso rwa Jenoside ruri i Bugarura, mu Murenge wa Remera rushyinguwemo abagera ku 157 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’Akarere bukagaragaza ko ibiganiro n’abafite ababo bahashyinguye bigeze kure, ku buryo igihe kizagera iyo mibiri nayo ikazimurirwa mu rwibutso rwa Kiziguro.
Kuri iki cyumweru tariki 11 Mata, ubuyobozi na bamwe mu barokotse Jenoside barunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro no gushyira indabo ku mva bashyinguwemo.
Ku itariki ya 8 Mata, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwifatanyije n’ubw’aka Gicumbi mu kunamira no guha icyubahiro bamwe mu banya Gatsibo biciwe i Gicumbi bitwa ibyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gusoza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gatsibo, biteganyijwe kuzabera i Remera ku rwibutso rwa Bugarura aho ubuyobozi na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazunamira bakanashyira indabo ku rwibutso; bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Nk’uko bitangazwa n’Akarere ka Gatsibo mu minsi 100 yo kwibuka, biteganyijwe ko hari ibiganiro biri mu mujyo wo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bizakomeza gutangwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bigatangirwa mu bigo by’amashuri, mu bigo bya Leta n’ibyigenga, amakoperative n’ahandi.
Akarere ka Gatsibo by’umwihariko aha i Kiziguro ni hamwe mu haguye abatutsi benshi kandi bishwe urw’agashinyaguro bigizwemo uruhare n’uwari burugumesitiri wa Komini Murambi bwana GATETE Jean Baptiste kuko nka tariki 11 Mata 1994 honyine, Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye kuri Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5,500.
Icyo gitero cyari kiyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora Komini Muvumba, Nkundabazungu n’abasirikare.
Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) igifungo cy’imyaka 30 naho Onesphore Rwabukumba akatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rwo mu Budage.
Abo bicanyi bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi bagombaga kwicwa. Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu kiliziya yuzuyemo impunzi z’Abatutsi na ho abaturage n’Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 30 kiri hafi ya Kiliziya (icyo twavuze haruguru mu nkuru cyakuwemo imibiri itaramenyekana umubare neza kubera kwangirika cyane izashyingurwa mu rwibutso rushya) cyari cyaracukuwe mbere.

2 comments
Ubugome bwa Gatete ntibuvugwa kuko wagirango we nta mubiri agira. Gusa Imana izamufashe ave muri Gereza agaruke i Kiziguro, Kiramuruzi n’ahandi yashakaga ko nta mututsi uhasigara, aboneko yibeshyaga kuko ntawamaraho abo ataremye !!! Twararokotse kandi ubu turakora amanywa n’ijoro tugana ku iterambere rirambye.
Muvandi, usibye lmana ishobora guha umuntu ingurane ikagukura mu kwigunga ukabaho ubuzima lmana ikwiridiye. naho c kuvuga ubugome bw’abakoze ishyano nukuzura c abagiye ngo ubone uwo wabuze? Gusa Nuko lmana ikora ukwayo mbishoboye nazura umuntu wishwe azira uko yavutse nibintu atagizemo uruhare.