Ashingiye ku biteganywa n’Itegekonshinga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma aho Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Dr. Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Mu zindi mpinduka, Maj Gen Albert Murasira wari uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.
Prof. Jeannette Bayisenge wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Madamu Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari.
Madamu Solange Kayisire yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC.
Madamu Claudette Irere yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC. Dr. Claudine Uwera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Ishingano za Minisiteri y’Ishoramari rya Leta zimukiye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aho Jeannine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ari we uzaba azishinzwe.

1 comment
Uko biri kose hagiye kugaragara impinduka