Amizero
Ahabanza Amakuru Trending News Uburezi Ubuzima

Gasabo: Umukarani w’ibarura yashumurijwe imbwa ubwo yari agiye kubarura mu bakire.

Umuturage wo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo aravugwaho gushumuriza imbwa ‘Umukarani w’Ibarura’ wari ugeze ku rugo rwe mu gikorwa cy’Ibarura Rusange ry’abaturage n’imiturire riri kuba mu Gihugu hose.

Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, mu Mudugudu w’Agatagara, Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo.

Bivugwa ko umugore wari mu gikorwa cy’ibarura yageze ku rugo rw’uwo muturage witwa Kanani, akomanga agira ngo yinjire, banga kumufungurira ahubwo bahita bamushumuriza imbwa ziramuruma bavuga ko nta burenganzira bwo kuhinjira afite.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mubyeyi yarumwe n’imbwa ku kuguru hejuru y’ivi.

Uyu mukarani w’ibarura avuga ko kuva ibarura ryatangira yajyagayo akimwa amakuru bamubwira ko nta burenganzira afite bwo kuhinjira, agasaba ko nyiri imbwa yamuvuza.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne yemeje aya makuru avuga ko kugeza ubu uwariwe n’imbwa arimo kuvuzwa.

Ati: “Bikimira kuba yahise ajyanwa kwa muganga. Arimo kuvurwa n’abaganga.”

Abajijwe ibijyanye no kuba uwamushumurije imbwa yakurikiranwa, Gitifu Nibagwire yavuze ko ahubwo uwo muturage ariwe urimo kuvuza ‘Umukarani w’Ibarura’ warumwe n’imbwa.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko kirimo gukurikirana iki kibazo mu bushishozi kandi kiri butangaze uko gihagaze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco aherutse kwibutsa abaturarwanda ko bagomba gucungira umutekano abakarani b’ibarura n’ibikoresho byabo bazaba bafite, asaba abafite amatungo nk’imbwa z’inkazi kwirinda ko hari uwo zahungabanya.

Ati: “Byumvikane ko umuntu kuza kukubarura aje gufata amakuru azakugirira akamaro mu igenamigambi cyangwa no mu bindi biteganywa muri iri barura, ukwiye kuba wamwakira neza ku buryo nta gikoresho cye cyaburira ahongaho cyangwa nta n’ikindi yabera mu rugo rwawe”.

Iri barura rinini riba buri myaka 10, kuri iyi nshuro rizaba rikurikiye andi ane yabanje arimo iryo mu 1978, 1991, 2002 na 2012 ariryo riheruka. Ni ryo ryonyine rishobora gutanga imibare nyakuri yerekana umubare w’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rw’umudugudu, ubucucike n’ubwiyongere bwabo, ndetse n’imibereho n’ubukungu bwabo muri rusange.

Uretse kumenya umubare w’abaturage n’uko babayeho, harebwa n’aho batuye, inzu batuyemo, ibikorwa remezo n’ibindi byose bireba uburyo umuturage abayeho muri rusange. Iri barura ni ingenzi kubera ko n’andi mabarura mato aba mu gihe cy’imyaka mike ashingira ku ibarura ry’abaturage kuko ni ryo ritanga urutonde rw’ibigenderwaho mu gutegura andi mabarura mato.

Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu ririmo kuba mu gihugu hose hagati ya tariki 16-30 Kanama 2022.

Uyu mukarani w’ibarura yashumurijwe imbwa zimukorera ibya mfurambi.

Related posts

Nord Stream 1: U Burayi buri mu kaga gakomeye nyuma yo gufungirwa Gaz n’u Burusiya.

N. FLAVIEN

DRC-GOMA: Umupolisi yishwe n’abaturage nyuma yo kugonga bamwe muri bo akagerageza gucika.

N. FLAVIEN

Gakenke: Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima yafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777