Inyamaswa zitaramenyekana bikekwa ko zishobora kuba ari inkazi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, ziraye mu matungo magufi y’abaturage zica agera ku icumi mu murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke.
Ibi bintu byateye abaturage ubwoba byabereye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo Akarere ka Gakenke mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi n’imwe ubwo hagwaga imvura. Izi nyamaswa zitaramenyekana ariko bamwe bagakeka ingwe, ziraye muri ayo matungo magufi zica ihene umunani n’intama ebyiri.
Ni amatungo magufi y’abaturage batatu bari bayaziritse ku musozi aho yarishaga, maze ubwo bajyaga kuyacyura bagwa mu kantu basanze yose arambaraye hasi yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda kurya ayo matungo yishwe n’inyamaswa zitaramenyekana nk’uko tubikesha Igihe.
Yagize ati: “Abaturage babujijwe kurya aya matungo yishwe n’inyamaswa kugira ngo bitabagiraho ingaruka mbi. Hatangiye iperereza n’ibikorwa byo gushakisha izi nyamaswa ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze, abaturage nibahumure umutekano urahari.”
SP Mwiseneza kandi yasabye abaturage kubahiriza gahunda yo kororera mu biraro no kugana ubwishingizi bw’amatungo kugirango igihe habaye ikibazo nk’iki babe bagobokwa.

