Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi hibukwa imiryango yazimye mu karere ka Gakenke, abaturage bibukijwe ko n’ubwo hashize imyaka 30 Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA, hari abakinangiye banga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri, basabwa ko bagomba kuzirikana aho Igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho kigana bityo bakayoboka umurongo mwiza washyizweho.
Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bwana Mugabowagahunde Maurice, wavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe ariko hari ibigikeneye imbaraga. Yavuze ko bibabaje kubona igihe cyose gishize ariko hakaba hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, aboneraho gusaba ko abakinangiye bakwiye kwigira ku mateka ari nako bareba aho Igihugu kigeze bakumva ko kwinangira ntacyo byabamarira bityo bakagira uruhare mu gutanga amakuru yuzuye.
Guverineri Mugabowagahunde yasabye urubyiruko kwigira ku mateka bakamenya aho Igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho kigana bikabarinda kugwa mu makosa nk’ayakozwe n’abakuru kuri bo. Yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe bafite maze bagakomeze guhanga udushya kuko ibyabaye bitazongera, twese nk’abanyarwanda tukicara twiteguye kurwanya uwashaka kudusubiza inyuma aho ava akagera.
Yagize ati: “Abacu bishwe bazira uko baremwe tuzahora tubibuka, tubasubize agaciro bambuwe kandi bibe ipfundo riturinda kuba twakongera kugwa mu mahano ya Jenoside. Turibuka imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko aha mu Gakenke. Murasabwa kwigira ku mateka mabi bityo abaganishe ku kuyahindura muyabyaza amateka meza azafasha Igihugu kugera ku iterambere rirambye rizira amacakubiri”.
Mujawayezu Léonille ukomoka mu murenge wa Busengo, Akagari ka Kirabo, kuri ubu akaba atuye i Nasho mu karere ka Kirehe, ni we wavuze mu izina ry’abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro kuri iyi nshuro. Yagize ati: “N’ubwo turi mu bihe byo kubabara ariko twe turanezerewe. Imyaka 30 yari ushize twarabuze abacu ariko ubu turishimye kuko nyuma y’imbaraga nyinshi twabonye abacu. Kubashyingura mu cyubahiro bituma turuhuka neza. Abarokotse muhumure ntibizongera kandi abatwiciye bazatwifuza. Leta yacu ntako itatugira kuko twarize, baratuvuza mbese muri macye Imana ishimwe”.
Ibi kandi byashimangiwe na Yvonne Uwimbabazi wagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo ariko akaza gucika abicanyi, musaza we mbere yo kumujugunya muri Nyabarongo bakaba barabanje kumuca amaboko ngo atoga akabacika. Yvonne yemeza ko nyuma y’inzira y’umusaraba itoroshye yanyuzemo, kuri ubu ashima byimazeyo Leta y’ubumwe “yadufashishe ubu twariyubatse mfite abana babiri hungu na kobwa basimbuye abavandimwe nabuze. Nize ku nkunga ya FARG ubu ndi rwiyemezamirimo birantunze”.
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka by’umwihariko imiryango yazimye bikozwe ku nshuro ya 16. Ubushakashatsi bwa GAERG bwerekana ko imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 yishwe ikazima burundu mu gihugu hose. Intara y’Amajyepfo ni yo iri ku isonga mu kugira imiryango myinshi yazimye mu gihe Uturere tuza ku isonga ari:
Karongi ifite 2839, Nyamagabe ifite 1533 na Ruhango ifite 1136.
Intara y’Amajyaruguru imaze kumenya imiryango yazimye igera kuri 922 yari igizwe n’abantu 3,788. Akarere ka Musanze gafite imiryango 484, Akarere ka Rulindo 298, Gakenke ni imiryango 121, Gicumbi ikagira imiryango 19 yazimye burundu, mu gihe Akarere ka Burera nta muryango n’umwe uragaragazwa kugeza ubu, ibigaragazwa n’ubushakazhatsi bikaba byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itagize imbaraga nyinshi muri aka gace kuko hari hamaze kwigarurirwa n’ingabo za RPA zahoze ari iza FPR Inkotanyi, ibyatumye abicanyi bahahunga babura uko bakomeza umugambi wabo mubisha.
Ubwo mu karere ka Gakenke hibukwaga imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri irindwi yabonetse mu mirenge ya Busengo, Muhondo na Coko iyi ikaba ije isanga indi 1889 yari isanzwe iruhukiye mu rwibutso rw’Akarere ka Gakenke ruherereye muri Buranga, kuri ubu imibiri yose iruruhukiyemo ikaba ari 1896 yabashije kuboneka ivuye mu zahoze ari Komini Nyarutovu, Gatonde na Ndusu.








